Abakobwa bahohoteye mugenzi wabo bakatiwe gufungwa imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 4

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge aho aba bakobwa baburaniraga, ni rwo rwemeje ko abakobwa batandatu ari bo, Nkamiro Zaina, Umulisa Gisèle, Umuhoza Konny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja, Uwimana Zainabu, n’umuhungu umwe bareganwa witwa Kamanzi Cyiza Cardinal bakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nk’uko byari byasabwe n’ubushinjacyaha mu gihe cy’iburanisha.

Urubanza rwabo wasangaga rwitabiriwe n'abantu benshi (Ifoto: Internet)
Urubanza rwabo wasangaga rwitabiriwe n’abantu benshi (Ifoto: Internet)

Aba bose bemejwe icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi urukiko rwasanze ari umugambi wo gukora icyaha, bityo bakatirwa imyaka 25 y’igifungo.

Uyu mugambi, ni wo watumye mugenzi wabo Mukamana Sandrine akubitwa anangirizwa imyanya ye y’ibanga, ubushinjacyaha bukavuga ko aba bose bari bagamije kwica uwahohotewe, mu gihe abireguraga bo bemeraga icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ariko bagahakana icyaha cyo kugambirira kwica bityo bagasabira imbabazi ibyaha bibiri bemeraga, kuko bamwe banavugaga ko babitewe n’ubusinzi.

Ku itariki ya 5 n’iya 9 Werurwe 2020 nibwo urubanza rwaburanishirijwe mu ruhame, icyumba cy’urukiko cyuzuyemo abaje gukurikirana uru rubanza, mu gihe uwakorewe icyaha we atigeze agaragara mu rukiko.

Ku itariki ya 16 Werurwe 2020 ubwo urukiko rwasomaga ibyemezo by’urukiko kuri uru rubanza, abaregwa na bo nta n’umwe wari uri mu rukiko, nta n’uwo mu muryango wabo wari uhari kubera icyemezo cyafashwe cyo kudahuriza abantu hamwe kubera kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19.

Uretse gukatirwa gufungwa imyaka 25, urukiko rwategetse ko abaregwa bazatanga ihazabu ya miliyoni zisaga enye (4, 470, 425 Frw), na telefone eshatu za bamwe mu baregwa zigatezwa cyamunara amafaranga avuyemo agashyirwa mu isanduku ya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Icyo cyemezo kirashimishije.

Obed yanditse ku itariki ya: 19-03-2020  →  Musubize

Kate Bashabe yigeze gukora ibyo byaha, acibwa amende gusa.
Ubwo ni ubuhe butabera?

Nina yanditse ku itariki ya: 21-03-2020  →  Musubize

Bishongora ngo "nta shene idacika"!
Ubuse bazarangiza 25 ans bakibasha gukora ubwo Buraya ko nduzi aribwo bapfuye?
Abiyitaga aba slay queens bazavamo ari ba Manyobwa nta n’ukubitayeho!

Ndacyayisenga Vedaste yanditse ku itariki ya: 18-03-2020  →  Musubize

Ayiweee!bibagendekeye gute/ ko nari nabonye igihe bazaga mu rukiko bwa mbere bagendaga bisetsa ari aba star bishimye, wagirango ntacyo bibabwiye,cga nimwari muzi umuriro mukina nawo, nanjye nari nagize ngo baravamo batsinze, nta no gusaba imbabazi ngo mworoherejwe ibihano,yebaba we! iyi myaka yose 25 mugiye kuba ingumba z’abakecuru n’umusaza,Leta ni umubyeyi ibahaye igihe gihagije cyo kwitekerezaho mukicuza nyabyo cyane ko mwakinishije umuriro mugashaka kwica umuntu w’inzira karengane mukangiza igitsina cye koko.ingaruka zabyo zizabagora ni ukuri.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 18-03-2020  →  Musubize

Nukuri mwemere igihano mwahawe kirababereye. Muri abagome!!!!mwarimukwiye burundu ark Reta numubyeyi!! Ntewe ubwoba Nuriya mwana wari hagati yanyu!! NiImana yahabaye Ubundi aba yarapfuye.

Mathieu yanditse ku itariki ya: 18-03-2020  →  Musubize

Sha, n’ukuri pe! Njye bababazwa no kumva ko aba bagome bidegembya kurya bakomeje bishongora mu gihe cyo kuburana ngo nta shene idacika, bigaragara ko baticuza ibyo bakoze. H.E azatubabarire nanatanga imbabazi azakuremo ayo mashitani.

Ndacyayisenga Vedaste yanditse ku itariki ya: 18-03-2020  →  Musubize

ABO BAGIZI BANABI BAGOMBA KUBIRYOZWA KUKO MURWANDA AKO KARENGANE KAGOMBA KWIBAGIRANA MURAKOZE

UWITONZE JMV yanditse ku itariki ya: 18-03-2020  →  Musubize

igihano bakatiwe baragikwiye barahemutse cyane

kanamugirre yanditse ku itariki ya: 18-03-2020  →  Musubize

Iki kemezo kiranshimishije rwose.Bariya bakobwa(nako indaya) ni abagome babi.Nge nabonaga bisetsasetsa nk’aho ntacyabaye nkumva ishozi iranyishe.Bari babyise imikino,ariko ubu nkeka ko batangiye gushyira ubwenge ku gihe.Uwiyishe ntaririrwa nibagende bumve.Puuu!

@@@@ yanditse ku itariki ya: 17-03-2020  →  Musubize

Nkurikije uko numvise iyi nkuru,ngo aba bakobwa bagiriye nabi undi mukobwa,kubera ko yabatwaraga icyashara ku muzungu baryamanaga.Ubwo bamuhoye ishyari.
Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye :Gufungwa,Kurwana,Ubwicanyi,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

munyemana yanditse ku itariki ya: 17-03-2020  →  Musubize

Byabagendekeye gute ko nari nabonye igihe bazaga mu rukiko bwa mbere bagendaga bisetsa wagirango ntacyo bibabwiye, nari nagize ngo bazavamo batsinze none bazavamo ari abakecuru n’umusaza.
Guhemuka ni bibi.

ssqqs yanditse ku itariki ya: 17-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka