Abakekwaho kwica Ntivuguruzwa bahakanye ibyaha byose baregwa

Abasirikare babiri bakekwaho kwica Ntivuguruzwa Aimé Ivan, wari utuye i Gikondo muri Kicukiro bahakanye ibyaha byose baregwa uko ari bitanu.

Urukiko rwa gisirikare rwaburanishirije urubanza aho icyaha cyabereye
Urukiko rwa gisirikare rwaburanishirije urubanza aho icyaha cyabereye

Abo basirikare babihakaniye imbere y’urukiko rwa gisirikare, mu rubanza rw’iburanishwa ryo mu mizi rwabereye aho icyaha cyakorewe mu Murenge wa Gikondo, Akagari ka Karugira muri Kicukiro. Urubanza rwabaye kuri uyu wa 28 Nyakanga 2017.

Ibyaha bashinjwa ni ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubwambuzi bukoresheje ikiboko, ubugande, kurasa nta tegeko bahawe no kwangiza icy’undi, bikaba byarabaye mu ijoro ryo ku wa 09 rishyira ku wa 10 Gicurasi 2017.

Mu rubanza rwari rwabaye ku wa 23 Kamena 2017, rwaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, umwe muri aba basirikare yari yemeye ibyaha aregwa byose mu gihe mugenzi we yari yemeye icy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi gusa.

Mu kwisobanura ku mpamvu bahakanye ibyaha bari barabyemeye, umwe muri bo yagize ati “Jyewe nari nabwiwe ko nimbyemera nzababarirwa ariko naje gusanga ntakwishinja ibyaha ntakoze, kuko uwapfuye yarashwe mu rwego rwo kwitabara”.

Mugenzi we ati “Kubera ko uwapfuye yari arimo kunyambura imbunda, tuyirwanira, nanjye yashoboraga kunyica ndetse akaba yarasa n’abandi baturage. Umuntu rero iyo yishe undi mu rwego rwo kwitabara nta cyaha aba yakoze”.

Abakekwaho kwica Ntivuguruzwa bari imbere y'urukiko
Abakekwaho kwica Ntivuguruzwa bari imbere y’urukiko

Umushinjacyaha wa gisirikare, Cpt Rushakiro Ndaruhutse Felicien, avuga ko bitumvikana ukuntu abantu bahakana ibyo bemeye mbere mu rukiko.

Ati “Ubushize mu iburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, abaregwa bemeye ibyaha ndetse no mu rukiko rukuru rwa gisirikare ni ko byagenze. Kuba rero bahinduye imvugo, ndasaba urukiko kubyitaho no kubiha agaciro”.

Me Uwimana Thaddé waburaniraga abaregwa, yasabye ko bagirwa abere bagafungurwa kuko ngo nta cyaha kibahama.

Ati “Umusirikare uri mu kazi yahawe, umuntu akaza kumwambura imbunda hanyuma akitabara, jye ndumva yarakoze ibyo yagomabaga gukora.

Nizeye ko urukiko mu bushishozi bwarwo, abaregwa ruzabagira abere kuko ibyaha baregwa ntabyo bakoze”.

Urwo rubanza rwahise rwimurirwa ku itariki ya 08 Nzeli 2017, saa tatu za mu gitondo, kugira ngo abaregera indishyi n’abaziregwa bazisobanure, nk’uko Perezida w’urukuko, Maj Sumanyi yabitangaje.

Nyuma y’iburanisha,urukiko rwafashe umwanya wo kujya kureba aho icyaha cyakorerwe.

Urukiko ruri aho icyaha cyakorewe
Urukiko ruri aho icyaha cyakorewe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka