Abakekwaho gutwikira abana mu nzu baburanishirijwe mu Rukiko rw’Ibanze

Abagabo batanu n’umugore umwe bo mu Karere ka Musanze bakekwaho gutwikira abana babiri mu nzu, kuwa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2020 batangiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza.

Abicaye imbere (bubitse imitwe) uko ari batandatu ni bo bakurikiranywe n'ubutabera
Abicaye imbere (bubitse imitwe) uko ari batandatu ni bo bakurikiranywe n’ubutabera

Abo ni Munyakazi Evariste, Nsengiyumva Theoneste, Munyamahoro Innocent, Hitimana Jean de Dieu bakunze kwita Bondo akaba ari n’umukuru w’umudugudu, Mugiraneza Ildephonse na Uwamariya Vincensiya.

Aba bose uko ari batandatu bakekwaho ibyaha bine bahuriyeho birimo ivangura, ubwicanyi, gutwikira undi no gukomeretsa ku bushake; hakabamo n’ibyo bakekwaho gukora mu bihe bitandukanye.

Bose bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, baburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, nyuma y’uko urubanza rwari rusubitswe inshuro eshatu.

Nyuma yo kumenyeshwa imyirondoro yabo bikozwe n’uwari uyoboye iburanisha, umushinjacyaha yatangiye amenyesha buri umwe ibyaha acyekwaho birimo amakimbirane ndetse n’itoteza bakoreraga umuryango wa Manifashe Jerome na Sifa Celestine.

Umushinjacyaha yavuze ko ibi byaje no kugera ubwo ku itariki ya 22 Gashyantare 2020, abana babiri b’abakobwa b’uyu muryango batwikiwe mu nzu, ababikoze bamennye ikirahuri cy’idirishya, maze umwe muri abo bana agahita ahasiga ubuzima undi akaba arwaye bikomeye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Impamvu zikomeye umushinjacyaha yahereyeho mu iburanisha zigaragaza ko aba uko ari batandatu bakekwaho ibi byaha, zirimo kuba aba bose bahuriye ku migambi bakekwaho gucura yagiye inashyirwa mu bikorwa harimo kuba Munyakazi Evariste (ufunganywe n’abana be babiri), yarafunze umuhanda ugana kwa Manifashe na Sifa akoresheje urukuta rw’amabuye, kugeza ubwo imodoka yabo imaze umwaka yaraheze mu gipangu kubera kubura inzira yagombaga gusohokeramo.

Mu zindi mpamvu ngo ni ukuba abakekwa baragiye barangwa n’imvugo zihembera urwango aho babwiraga Manifashe ko yarongoye ‘Umututsikazi’ kandi bidashobora kwihanganirwa, ibintu byagiye binakurikirwa no kumubwira amagambo y’uko ari inzoka iryana, kujugunya muri uru rugo imyanda iva mu musarani ndetse ngo hari n’igihe bigeze gukubita bakomeretsa uyu Manifashe mu mutwe.

Umushinjacyaha yanavuze ko mu bakekwaho ibi byaha harimo n’abari mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze, barimo Nsengiyumva Theoneste, ushinzwe ubukungu muri kamwe mu tugari two mu Murenge wa Kabatwa, na Hitimana Jean de Dieu, umukuru w’Umudugudu wa Marantima mu Murenge wa Cyuve ibi byaha byabereyemo, bigakorwa kuva mu mwaka wa 2015 areberera ntiyiyambaze inzego zimukuriye.

Mu Rukiko rw'Ibanze rwa Muhoza
Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza

Mu bindi umushinjacyaha yavuze, birimo kuba mu ibazwa ry’abaregwa ryabereye mu bugenzacyaha harimo kuba Munyakazi yaremereye ubugenzacyaha ko mu bo akekaho ubugizi bwa nabi bwo gutwikira abana mu nzu, harimo abana be babiri Munyamahoro na Uwamariya banafunganywe.

Umushinjacyaha anagaragaza ko uyu Munyamahoro wabwiye ubugenacyaha ko Nsengiyumva yamwibwiriye ko azatuza ari uko yivuganye Sifa; yahereye aha avuga ko izi mvugo z’aba bose bageze mu bushinjacyaha ubwo bisobanuraga bakabihakana kandi bari babyemereye mu bugenzacyaha.

Abakekwaho icyaha buri umwe yahawe umwanya wo kwisobanura bose bahakana ibi byaha bakurikiranyweho, ndetse basaba umucamanza wari uyoboye iburanisha gushingira ku bisobanuro batangiye mu bushinjacyaha kuko mu bugenzaha babazwa batari bameze neza.

Ikindi bahurizaho ni uko icyaha cyo gutwikira abana mu nzu kiba nta n’umwe wari uhari muri bo, kuko buri wese yari mu kazi ke, aho batahiye bakaba barasanze icyaha cyamaze gukorwa.

Abakurikiranyweho ibi byaha barimo Hitimana na Munyakazi n’abagize umuryango we bafunganywe bafite abunganizi.

Aba bunganizi basobanuye ko abo bunganira nta ruhare bigeze bagira muri ibi byaha bakurikiranyweho, kuko yaba ba nyir’ubwite babikorewe n’abatangabuhamya babajijwe nta n’umwe ugaragaza ko yigeze abona umwe muri bo ahabereye icyaha.

Babasabiye gufungurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze, kuko nta n’impamvu cyangwa ibimenyetso bifatika byashingirwaho babihamywa, kandi ngo ntibanatoroka ubutabera.

Umushinjacyaha yasabye umucamanza ko ibyo abaregwa biyemereye bakiri mu bugenzacyaha n’ibindi bashinjwa bihabwa agaciro kuko banisobanura bari bameze neza, bityo ngo nta mpamvu ifatika nk’uburwayi cyangwa ikindi kintu ababihakana bagaragaza bashingiraho bavuga ko batari bameze neza.

Ubushinjacyaha bwasabiye abakekwa gufungwa iminsi 30by’agateganyo kugira ngo hakorwe iperereza rihagije, hanakusanywe ibindi bimenyetso kandi bunasaba urukiko gusuzuma mu bushishozi ibyo baregwa.

Biteganyijwe ko imyanzuro y’uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo izasomwa kuwa gatanu w’iki cyumweru tariki 13 Werurwe 2020 saa cyenda z’amanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo bicanyi bakwiye gufungwa imyaka itari munsi yamirongo ine cyangwa burundu

Tatichou yanditse ku itariki ya: 11-03-2020  →  Musubize

Ubu nubunyamaswa burenze noneho bikanakorwa numuyobozi wumudugudu. Inzego zamushyizeho zirebe umusaruro ari kwerera abo ayobora nibyo ahereza abana be batangiye kwica bakiri bato. Biteye agahinda urwo rubanza rukwiye kuburanishirizwa muruhame. Mbega isiiii

Janet yanditse ku itariki ya: 11-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka