Abahesha b’Inkiko barasaba kongererwa ibihembo

Ibi ni ibyasabwe n’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bo mu Rwanda, aho bagaragaza ko Minisiteri y’Ubutabera, ikwiye kugira icyo ikora ku busabe bwabo bwo guhindura iteka rigena ingano y’ibihembo bahabwa.

Ubu busabe bukunze kugaragara kenshi mu nama ibahuza n’iyi Minisiteri, bwongeye kugarukwaho mu nama y’Inteko Rusange y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga yabereye i Kigali mu mpera z’iki Cyumweru dusoza.

Bimwe mu byo bagaragaje ko bikeneye amavugurura, harimo umushahara bavuga ko utajyanye n’igihe, ndetse n’ikibazo cya sisitemu yifashishwa mu nzego z’ubutabera ibadindiza mu kurangiza imanza.

Iteka rya Minisitiri rigena igihembo cy’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rikoreshwa mu Rwanda, kugeza ubu ni iryo muri 2017.

Iri teka riteganya ko igihembo cy’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ufashije abantu kwemeza inyandiko y’irangizwa ry’urubanza hagati yabo ku neza ari amafaranga ibihumbi 20 y’u Rwanda(20,000) yishyurwa n’uwamusabye serivisi.

Iteka riteganya kandi ko igihembo cyo kwishyuza umwenda ku gahato binyuze mu cyamunara gikorwa hashingiwe ku nshingano ishingiye ku masezerano, ku mategeko cyangwa ku cyemezo cy’urukiko, icy’ubuyobozi cyangwa indi nyandiko mpesha kingana na 5% y’agaciro k’ibyishyuzwa.

Igihembo cy’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ukoze igikorwa kitagaragaza agaciro harangizwa ku gahato icyemezo cy’urukiko cyangwa inyandikompesha, cyo ntikirenza amafaranga miliyoni 1 y’u Rwanda(1,000,000Frw).

Umuhesha w’Inkiko w’Umwunga, Me Mihigo Safari, yavuze ko iteka risanzweho rituma hari imirimo yirengagizwa ikorwa n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga.

Ati: "Mu by’ukuri itegeko rikoze nabi. Bavuga 5% ari uko ugiye muri cyamunara, kandi ntabwo aba ari bwo ugitangira. Hari igenagaciro wakoze, hari no gutanga amatangazo; ibyo byose ukajya kubona uwo wishyuriza aragiye arakureze, umucamanza akavuga ngo cyamunara irahagaze".

Yakomeje avuga ko Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bagwa mu gihombo kubera ibyo batakaza mu gihe cyo gukurikirana irangizwa ry’urubanza, ntibabigaruze.

Me Mihigo ati: "Iteka nirihinduke. Mbere hari iryahindutse ryavugaga ko uhabwa Frw 500,000 ku byo ukoze. Nibura waravugaga ngo ‘hari ayo mbonye’, ariko ubu abo wishyuriza bihutira kujya mu nkiko bakavuga ngo wishe uburyo bikorwa".

Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Me Niyonkuru Jean Aimé, yagaragarije Minisiteri y’Ubutabera ko iteka rihari rifite ibibazo, kuko rishobora kubangamira inzira y’Ubuhuza (Mediation) leta ishyize imbere.

Ati: "Hari imirimo myinshi ikorwa n’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga idasabye cyamunara, nko gufatira amafaranga kuri banki no guhesha umuntu ibintu yatsindiye. Ibyo byose ntabwo bisaba cyamunara".

Me Niyonkuru yakomeje agira ati: "Iri teka rituma bwa buryo leta ishyize imbere bw’inzira y’ubuhuza bushobora kwirengagizwa n’Umuhesha w’Inkiko, kubera ko aba azi ko atari bubone igihembo cye. Ashobora no kujya gufatira ayo mafaranga akajya gushaka inzu kugira ngo abone igihembo, ariko mu gihe iteka rihindutse tukaba twabona igihembo twakoreye ari uko dutangiye imirimo ya cyamunara, ngira ngo n’inzira y’ubuhuza nk’abahesha b’inkiko twayitabira".

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Kwegereza Serivisi z’Ubutabera Abaturage, Gahongayire Mariam, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi barimo gushaka uko cyakemuka.

Ati: "Icyo cyifuzo ntabwo ari ubwa mbere kigaragajwe, no mu nteko rusange y’umwaka ushize bari bakigaragaje. Ntabwo twacyumvise ngo tucyihererane".

Gahongayire akomeza agira ati: "Minisiteri y’Ubutabare n’izindi nzego bafatanya barimo kugikoraho, tureba ko na ririya tegeko rigenga ibihembo ryahinduka, tukareba ko byangana n’ibiciro biriho ubu ngubu".

Ibihembo by’imirimo ikorwa n’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bigenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite Ubutabera mu nshingano ze.

Inzego z’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, imikorere yazo n’uko zuzuzanya n’izindi nzego byo biteganywa n’Itegeko No 12/2013 ryo ku wa 22/03/2013 rigenga umurimo w’Abahesha b’Inkiko ryatangajwe mu Igazeti ya Leta No 14 yo ku wa 08 Mata 2013.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka