Urukiko rwahanishije Nsabimana Jean uzwi nka Dubai gufungwa imyaka ibiri

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Nsabimana Jean uzwi nka Dubai ibyaha yari akurikiranyweho byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimpano rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 500 Frw.

Dubai yakatiwe gufungwa imyaka ibiri
Dubai yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

Rwahamije kandi Nkulikiyimfura Théopiste wari enjeniyeri, icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimpano, rumuhanisha gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Ku rundi ruhande abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Gasabo mu gihe Dubai yubakaga umudugudu w’Urukumbuzi barimo Rwamulangwa Stephen, Mberabahizi Raymond Chrétien na Nyirabihogo Jeanne d’ Arc bagizwe abere ku cyaha cyo kuba ikitso mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya Dubai yahamijwe.

Dubai na bagenzi be batawe muri yombi muri Mata 2023. Bamwe baje kurekurwa mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2023.

Umushoramari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai amaze igihe kirenga umwaka aburana, nyuma y’uko bigaragajwe n’abari baguze inzu zubatswe nawe, mu mudugudu wiswe "Urukumbuzi Real Estate" mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, bavuga ko yazubatse nabi, byatumye Dubai atabwa muri yombi.

Uyu rwiyemezamirimo yabonye isoko ryo kubaka aya mazu, nyuma y’uko Leta yashakaga ko hubakwa inzu ziciriritse zikajya zishyurwa mu gihe kirekire, Leta ikishyurira abo bakozi bazibamo 30%. Izi nzu zagombaga kuba zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 20 na 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka