Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024, yaburanye ifunga n’ifungura ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwo mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu bumusabira gukomeza gukurikiranwa afunzwe ko agikorwaho iperereza ku byaha akurikiranyweho.
Ibyaha yasomewe ni Ubushinjacyaha birimo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo, gukoresha ibiyobyabwenge, ivangura.

Muri uru rubanza hagaragajwe ko abatanze ibirego ari umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, Muyoboke Alex, Habiyambere Jean Paul uzwi nka Bahati, Ngabo Medard uzwi nka Meddy.

Abo bose barega Fatakumavuta kubabuza amahwemo mu bihe bitandukanye yagiye akora ibiganiro ku muyoboro ya YouTube ndetse akanakoresha urubuga rwe rwa X mu gutanga ibitekerezo birimo amagambo agize ibyaha.

Ubushinjyacha bwavuze ko Fatakumavuta yifashishije imbuga yakoreraga, yatangaje amakuru ku bukwe bwa The Ben avuga ko buzabamo akavuyo, anamusebya avuga ko atazi kuririmba.

Fatakumavuta kandi tariki 9 Ukwakira 2024, yashyize ku rubuga rwe rwa X ubutumwa agaragaza ko ashaka amafaranga avuga ko the Ben natamusaba imbabazi ngo amuhe n’amafaranga bizarangira inganzo ye izimye.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko Fatakumavuta yakoresheje amagambo y’ivangura ku muhanzi Bahati, aho yavuze ko Bahati yashatse umugore w’umudiyasiporo mubi kandi ukennye.

Bwanavuze ko yasebeje Meddy aho yavuze ko yabanye n’umukobwa bashyingiranywe bakajya basambana mbere y’uko babana. Yongeraho ko Meddy ariwe mugabo wemeye gukubitwa n’umugore we.

Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yavuze ko ibyo ashinjwa byose ari ibinyoma yisobanura avuga ko umuhanzi The Ben basanzwe ari inshuti ndetse akaba atiyumvisha uburyo yaje mu bamutangiye ikirego.

Ku muhanzi Meddy ho yavuze ko ibyo yatangaje yabihereye ku buhamya yatanze we ubwe avuga ko ngo mbere yo gushyingiranwa n’umugore we babanje kubana mu gihe kingana n’umwaka wose ibintu uwo muhanzi yagaragazaga nk’icyaha akaba yaramaze kwakira agakizwa.

Yasobanuye ibyo yavuze kuri Habiyambere Jean Paul uzwi nka Bahati ibyo yakoze ari we wari wabimusabye kuko yashakaga kuba umusesenguzi kandi yifuza kumenyekana. Aha yanasobanuye ko Bahati atigeze amurega kuko ngo hari urwandiko yashyikirije urukiko asobanura ko ibyo yakoze yari agamije kumenyekana nk’umuntu uba mu myidagaduro.

Fatakumavuta yavuze ko yigeze kugirana ibibazo na Muyoboke Alex, gusa ko bari baramaze kongera kwiyungwa bigizwemo uruhare n’Umuyobozi wa Isibo TV wabahuje ibibazo birarangira akaba yaratangajwe no kumva Muyoboke biyunze nawe amutangiye ikirego.
Ati “ Narinzi ko nyuma yo kwiyunga nawe nta kindi kibazo twongeye kugirana ibi rero biranyereka ko akinkurikirana kuko yaje kundega kuri RIB.

Sengoga yifuje ko yakorerwa igenzura ku bindi byaha birimo kunywa ibiyobobyabwenge ahakana ko atanywa inzoga kubera uburwayi bwa Diabete ndetse avuga ko isuzuma yakorewe ryavuzwe n’ubushinjacyaha atarizi.

Nyuma yo kwisobanura yasabye ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kubera ibibazo by’uburwayi afite.

Fatakumavuta yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki wa 18 Ukwakira 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka