Umunyamabanga nshingwabokorwa w’akarere ka Nyamasheke yafatiwe mu cyuho atanga ruswa

Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko rwafatiye mu cyuho umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Jean Pierre Ndagijimana, arimo guha ruswa umukozi w’urwo rwego, kugirango aburizemo dosiye imushinja kuba ataramenyekanishije muri uyu mwaka umutungo wose afite.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri wa gatanu tariki 02/08/2013, Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Jean Pierre Nkurunziza, yatangaje ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke ubu ari mu maboko ya Polisi, nyuma yo gufatirwa mu cyuho arimo gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi 800 ku mukozi w’Urwego rw’Umuvunyi.

Yavuze ko ku itariki 30/07/2013 Ndagijimana yahuye n’umukozi w’urwego rw’umuvunyi wari wavuye mu karere ka Nyamasheke, kumwibariza amakuru amavugwaho ko hari imitungo atigeze amenyekanisha, ahita amusaba kuburizamo iyo dosiye ku kiguzi cya miliyoni 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda.

Mbere yo guhurira ahantu ngo bavugane uburyo yaburizamo iyo dosiye kugirango itajya mu nkiko hamwe n’uburyo yamwishyura, uwo mukozi w’Urwego rw’umuvunyi yari yabimenyesheje abamukuriye, bamufasha gushaka abapolisi bo guta muri yombi uwo munyamabanga nshingwabikorwa mu gihe yaba atanze ruswa, nk’uko Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi yabisobanuye.

Jean Pierre Nkurunziza, Umuvugizi w'Urwego rw'Umuvunyi.
Jean Pierre Nkurunziza, Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi.

“Muri icyo kiganiro ku itariki 30/7/2013 nibwo Ndagijimana yahaye amafaranga ibihumbi 800 umukozi w’Urwego rw’umuvunyi nka avansi, amwemerera kumuha andi ibihumbi 200 ku mugoroba, hanyuma asigaye ibihumbi 500 ngo akazayamuha amaze kuburizamo dosiye imushinja; ni uko Gitifu yahise afatwa”, nk’uko Nkurunziza yasobanuye.

Urwego rw’Umuvunyi ubu rumaze gukora dosiye ishinja umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nyamasheke gutanga ruswa, ngo ikazashyikirizwa Parike kugirango atangire kuburanishwa ku byaha aregwa. Nkurunziza avuga ko nta bisobanuro byinshi yatanga kuri uwo mugabo ukiri mu maboko ya Polisi.

Urwego rw’umuvunyi rurakangurira buri wese gutunga agatoki aho abonye ruswa itangwa (hari n’itegeko rirengera umuntu watanga ayo makuru), kandi rugasaba abantu kuvuga aho abakozi ba Leta bahisha imitungo, akenshi ngo iba yaturutse mu bujura bw’imari ya rubanda.

Uru rwego rurishimira ko muri uyu mwaka wa 2013, abakozi mu nzego z’igihugu bitabiriye kumenyekanisha imitungo bafite ku kigero cya 98%.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

niyumve aho yarageze abakozi ba finance abo yirukanye bose Imana imuhembe ibikiriye ibyo yakoze.

nnyama yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

Imana niyo izi byukuri urengana kandi jean pierre yarinyangamugayo.gusa imana imutabare.

byiringiro ferdinand yanditse ku itariki ya: 7-08-2013  →  Musubize

IBYA NDAGIJIMANA NI AGAHOMERAMUNWA CYAKORA N’UWO MUKOZI WAMWOZE RUNONO SI SHYASHYA.TWAMGERERANYA NA NYAKWIGWNDERA KAMEGERI WO MU RUHANGO.IHANGANE UKANIWE N’UWAKUGABIYE NIYIBWIRIZA AZAKUVANA MU GIHOME.

ITETO yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

Inyangamugayo zirahari pe

toto yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

Ariko se bagiye banyurwa n’ ayo bahembwa ko atari make?

James yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

Ariko se bagiye banyurwa n’ ayo bahembwa ko atari make?

James yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

Muzabaze Ndayishyimwe Bernadin impamvu ki yanze ngo
mpona amfranga nari natsindiye mu rubanza Habumugisha /c Bralirwa

Hqbumugisha yanditse ku itariki ya: 4-08-2013  →  Musubize

Yego nibyiza ariko ntitwamenya nimba uwayitanze nimba
yariyabibwiwe noneho akamwihakana.Tugetobirebera hamwe
kuko abantu kuganira bakemeranya ahobahurira bahane a
mafaranga.Ndumva atakagobye kuganira kuriruswa kuko
ntabumuntu waba ufite. kuganira umubewhya kugirango umu
funge.Ikinikintu gifata iminsi kukiganiraho mukemeranya
ok tugedusesengura ibintunkibi.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-08-2013  →  Musubize

DUSABE IMANA IDUHE ABAYOBOZI B’INYANGAMUGAYO KUKO BIRABABAJEPE UBWOSE YAHANA UMUYOBORWA NI IKIBAZO.

NSIMYIMANA SALOMON yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

Ubwo muyobozi nashyikirizwe ubutabera bumukanire urumukwiye kuko baramunga igihugu bikabije, nk ’aho! badufashije kwigira ndetse tukagira agaciro dukwiye Barnabas ba Rusahurira mu nduru.

JADO yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

ihangane baragutanze ntakundi byagenda

bernard yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

INKURU YANJYE MUYICISHEHO IYO DOSSIER IMAZE IGIHE .

nizeyimana yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka