Nyamasheke: Umuyobozi w’umurenge wa Bushenge yatawe muri yombi bigoranye

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge, Bizuru Nkurikiyimana Isaac w’imyaka 46, yamaze kugezwa muri gereza ya Rusizi, nyuma yufatwa bigoranye ubwo yari yihishe mu karere ka Karongi.

Nkurikiyimana yari yakatiwe n’urukiko rwa Rusizi gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma y’uko amafaranga asaga miriyoni umunani n’igice yo muri sacco ya Bushenge zari zigenewe abakene bo muri VUP ziburiwe irengero.

Bizuru Isaac yafashwe ubwo yari akiryamye mu rugo mu karere ka Karongi abapolisi bakamusaba gusohoka akanga gusohoka bikaba ngombwa ko bamena urugi bakamusangamo bamara kumufata akanga kugenda.

Umwe mu babibonye avuga ko uyu munyamabanga nshingwabikorwa yanze kugenda ahubwo akaryama mu muhanda kugeza ubwo abaturage bamuteruye bamushyira mu modoka kugeza agejejwe aho agomba gufungirwa.

Agira ati “byari bitangaje kubona umuyobozi aryama mu muhanda akanga kugenda ngo ajye gufungwa nk’uko inkiko zari zabitegetse kugeza ubwo abaturage bamwikuriye mu muhanda”.

Polisi ya Nyamasheke yemeza aya makuru, ikavuga ko n’ubwo yari yaratorotse ubutabera yakomeje gushakishwa kugeza abonetse ndetse akaba yamaze kugezwa muri gereza ya Rusizi.

Kuri ubu haracyashakishwa umucungamutungo wa Sacco ya Bushenge, Kimazi Jimmy, na we wakatiwe gufungwa iminsi 30 mu gihe agitegereje kuburana urubanza mu mizi.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge afunganywe n’uwari umuyobozi wa VUP mu murenge wa Bushenge, bashinjwana ubufatanyacyaha.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uwo birumvikana yarayamaze nta mpamba afite abandi bajya KONGO naho yagiye KARONGI aryoherwe nakanyururu ntakundi

nyamasheke yanditse ku itariki ya: 30-12-2014  →  Musubize

mugihe hakiri ushyigikira abanyamafuti ariwe mayor habyara abakozi bazahora bahura n ibibazo bigira ingaruka ku mikorere y akarere kuko mayor uwo ashyigikiye akora amakosa yibwira ko azamufasha kuko niyo kamere ye

nyamasheke yanditse ku itariki ya: 29-12-2014  →  Musubize

DUKENEYE AGAFOTO KA NYAKUBAHWA GITIFU YATEKINZE COVER KU BUSOL AZIRA ITSIMBO RY’ABATURAGE....

Mbega umukemo yanditse ku itariki ya: 25-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka