Bushenge: Umuyobozi w’umurenge n’umucungamutungo wa Sacco batorotse ubutabera

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, Bizuru Nkurikiyimana Isaac w’imyaka 46 n’umucungamutungo wa SACCO ya Bushenge, Kimazi Jimmy uri mu kigero cy’imyaka 34 bari gushakishwa na polisi kubera ibyaha bakurikiranyweho byo kunyereza umutungo, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Aba bombi bari bafunzwe ku itariki ya 6/11/2014, bari kumwe n’uwari ukuriye umushinga VUP muri Bushenge, Hatangimana David kugira ngo basobanure aho amafaranga asaga na miliyoni umunani n’igice z’amafaranga y’ u Rwanda yaba yararengeye, kuko byagaragara ko ayo mafaranga yasohotse ariko ntagere ku bo yari agenewe.

Urukiko rwaje gusaba ko Hatangimana aguma afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 abandi bakaba barekuwe by’agateganyo bagasabwa kujya bitaba ubutabera, hari ku itariki ya 18/11/2014.

Nyamara ubushinjacyaha bwahise bujuririra iki cyemezo maze urukiko rwemeza ko abari barekuwe bagomba guhita bafatwa bagafungwa mu gihe bagitegereje kuzaburana mu mizi. Nyuma yo kumva ko bamaze gukatirwa igifungo, Bizuru Nkurikiyimana na Kimazi bahise bacika.

Kuri ubu polisi ikomeje kubashakisha ngo basobanure aho ayo mafaranga yarengeye mu gihe yari agenewe abakene ariko ntabagereho. Polisi ikorera mu Karere ka Nyamasheke yemeza aya makuru ikanavuga ko hari icyizere ko bazatabwa muri yombi mu gihe gito.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dore ibi byose biterwa na RUSWA. Njye ndabona umucamanza wabarekuye yari yariye RUSWA.Hagati aho ariko bashobora no kuburanishwa badahari imitungo yabo igatezwa cyamunara amafaranga batwaye akagaruzwa agahabwa bene yo.

RUSWA IRIGARAGAZA yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka