Imanza za Ruswa ziri mu nkiko zizarangirana n’icyumweru cyahariwe kuyirwanya

Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga, Prof Sam Rugege aratangaza ko imanza zigera kuri 60 zirebana na ruswa ziri mu nkiko zizaburanishwa zikarangirana n’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa.

Muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyatangijwe ku wa mbere tariki ya 09/02/2015, Prof Rugege yatangaje ko na mbere yo kuburanisha izo manza umucamanza azajya abanza gufata iminota mike yo gukangurira abitabiriye urubanza kurwanya ruswa, abereka ububi bwayo akanabasaba kuyikumira.

Sam Rugege avuga ko imanza zirebana na Ruswa ziri mu nkiko zizarangirana n'iki cyumweru cyahariwe kuyirwanya.
Sam Rugege avuga ko imanza zirebana na Ruswa ziri mu nkiko zizarangirana n’iki cyumweru cyahariwe kuyirwanya.

Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga yanatangaje ko muri iki cyumweru bazanakangurira abaturage ububi bwa ruswa babicishije mu biganiro bazanyuza ku maradiyo ndetse n’amatereviziyo atandukanye, bakazabakangurira uburyo bwo kuyirinda ndetse babasaba gutungira agatoki ubuyobozi aho babonye ibikorwa bijyana na ruswa.

Yagize ati “Kurwanya ruswa ni urugamba tugomba gufatanya twese, niyo mpamvu muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa tuzibanda cyane mu gukangurira abaturage ububi bwa ruswa, tubereka uburyo imunga ubukungu bw’igihugu, ndetse tukanabasaba kuzajya badutungira agatoki aho batswe ruswa kugira ngo abayaka bakurikiranwe”.

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa.
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa.

Icyumweru cyo kurwanya ruswa kizasozwa ku wa Gatanu tariki ya 13/02/2015 mu Karere ka Musanze, imihango yo kugisoza ikazabimburirwa n’urugendo rwo kwamagana ruswa ruzakorwa n’abacamanza bakorera muri ako karere, abaturage ndetse n’abayobozi bashinzwe ibijyanye n’ubutabera, bakazanakoreza ku biganiro ndetse n’udukino dutandukanye tuganisha mu kurwanya ruswa.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibibazo byose biterwa na ruswa n’imanza ziyishamikiyeho ziratwereka ko ingufu zacu tuzishize hamwe ibyo bibazo byose byakuka maze tukaba muri societe izira ruswa kandi urebye umuyoboro twihaye nk’abanyarwanda tuzabigeraho

kabaganza yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka