Zimwe mu nyigo n’ibitabo by’amasoko bitegurwa nabi bikadindiza ishyirwa mu bikorwa ryayo

Abadepite bavuga ko ibibazo byakunze kugaragara mu masoko ya Leta biturutse ku mitegurire cyangwa ishyirwa mu bikorwa ryayo, ingaruka zabyo zigera ku Banyarwanda bose.

Ba Rwiyemezamirimo mu kiganiro n'abagize komisiyo ishinzwe gucunga Imali ya Leta mu Nteko (Pac)
Ba Rwiyemezamirimo mu kiganiro n’abagize komisiyo ishinzwe gucunga Imali ya Leta mu Nteko (Pac)

Ni muri urwo rwego bari kwiga ku ivugururwa ry’umushinga w’itegeko rigenga amasoko ya Leta, aho kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2017,Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC), yakiriye ibitekerezo bya ba rwiyemezamirimo.

Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo, bagaragaje ko babangamirwa cyane n’uburyo inyigo z’imishinga bapiganira ziba zarizwe nabi biturutse ku bushobozi buke bw’abazikora cyangwa ubunebwe bw’abazitegura.

Ibyo ngo bituma amasoko akorwa nabi nk’uko byavuzwe na Eng. Dr. Nsengumuremyi Alexis, uhagarariye ihuriro rya ba rwiyemezamirimo bakora iby’ubwubatsi yabitangaje.

Yagize ati” Hari uvuga ati ngiye gukora igikorwa iki n’iki, akagenda akareba inyigo y’ikindi gikorwa bijya gusa, agaterura agakubita aho. Ubundi abandi ugasanga umukozi bahaye gukora inyigo nta bushobozi abifiteho namba, wamara gupiganirwa isoko, ugatangira guhura n’ibibazo ari naho mwumva hajemo gukoresha ibitarateganijwe mu nyigo (Avenant).”

Aha bamwe mu Badepite bagaragaje ko na ba rwiyemezamirimo bagira uruhare mu gushyigikira ayo makosa aba yakozwe mu nyigo nk’uko byavuzwe na Depite Nkusi Juvenal.

Ati” Njye sinumva uburyo ugura igitabo cy’ipiganwa, wamara kubona ko harimo amakosa ugapiganwa utabanje gusaba ko bikosorwa kandi byemewe n’itegeko.”

Ibyo abihurizaho na Seminega Augustus ukuriye ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA), aho avuga ko yemera ko amakosa nk’ayo hari aho aba mu bigo bya Leta bimwe, ariko akagaya ba rwiyemezamirimo babibona bakabifata uko biri mu mvugo yise “Kubifata nka gatigisimu.”

Depie Nkusi Juvenal ntiyumva uburyo rwiyemezamirimo abona ikosa mu gitabo cy'ipiganwa akaryirengagiza
Depie Nkusi Juvenal ntiyumva uburyo rwiyemezamirimo abona ikosa mu gitabo cy’ipiganwa akaryirengagiza

Aha ba rwiyemezamirimo bavuga ko igihe gito giteganywa kugira ngo umuntu abanze kwiga ku biri mu gitabo nasanga bituzuye asabe ko byakosorwa, gituma ibyo abo Badepite bavuga bitabakundira.

Bavuga kandi ko n’iyo ikibazo cyakiriwe, n’ubundi abacyakiriye batanga igisubizo gikemura ikibazo, ugasanga ntacyo bihinduye ku makosa yakozwe.

Gusa ngo hari ba rwiyemezamirimo batinya no kubigaragaza, ngo kuko kugaragaza amakosa nk’ayo bituma akanama gategura amasoko k’ikigo runaka gatangira kubishyiramo, bikabaviramo kutazongera guhabwa amasoko.

Inyigo, kimwe n’igitabo cy’ipiganwa birimo amakosa, ngo bishobora no gukorwa hagamijwe gushaka guhesha isoko umuntu runaka, nyuma yo kubyumvikanaho n’ababitegura nk’uko bivugwa na Paul Mubiligi.

Ati” Ntanze nk’urugero hari igihe usanga hari nka rwiyemezamirimo runaka uba ari nka Dogiteri mu bintu runaka anamaze imyaka 25 ari byo akora. Ugasanga kugira ngo bamuhe isoko niyo ryaba ritajyanye n’ibyo yize , bahise bashyira mu gitabo cy’isoko ko uripiganira agomba kuba afite Doctorat kandi afite imyaka 25 y’uburambe.”

Mubiligi avuga ko hakwiye kujyaho ibihano kuri ba rwiyemezamirimo batahurwa ko bahawe isoko muri ubwo buryo, ngo kuko ubonye isoko mu buryo nk’ubwo aba aryibye.

Bimwe mu byo ba rwiyemezamirimo basabye Abadepite kwitaho muri uyu mushinga w’itegeko, ni ukongera igihe abapiganwa bagenerwa cyo gutanga ibitekerezo cyangwa ubujurire bitewe n’icyiciro cy’isoko, kandi hagashyirwaho uburyo buhamye bugaragaza ko igitekerezo cyangwa ubujurire bwakiriwe bukanasuzumwa.

Hari ndetse no kuba mu gihe bigaragaye ko hari amakosa mu nyigo cyangwa mu itegurwa ry’igitabo bigaragara ko yagambiriwe, ababishinzwe bagomba guhanwa bijyanye n’icyaha bakoze.

Ba rwiyemezamiro nabo bibukijwe ko hari hamwe na hamwe hakorwa amakosa mu nyigo cyangwa mu bitabo, kuko ari bo babigizemo uruhare. Nabyo ngo biri mu bigomba gutekerezwaho muri uwo mushinga.

Banasabwe kandi kwicara, bagacoca ibibazo nk’ibyo mu ihuriro ryabo bagashyiraho uburyo buhamye bwo kubikumira, kuko bibangiriza izina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Jye ikosa mbona rikorwa kuburyo bukomeye ndetse bikagaragara ko harimo ruswa ikaze nukuntu basaba ibyangombwa bikenewe baragiza ngo ugomba gushiramo ibyemezo byahantu 2byibuza wakoranye na leta. Kandi ushobora kuba uri rwiyemeza milimo ariko utaragize amahirwe yo gukorana na institution ya leta.

Liyo yanditse ku itariki ya: 22-11-2017  →  Musubize

Isoko rya RDB Rya supply kitchen lizafugurwa 24/11,ririmo amayobera akomeye

Alias yanditse ku itariki ya: 22-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka