Yimwe icyangombwa kigaragaza ko yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko

Séraphine Uwineza utuye i Shanga mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, yinubira kuba amaze amezi atatu ashaka icyangombwa cy’uko yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, ariko ntagihabwe.

Séraphine Uwineza arasaba kurenganurwa
Séraphine Uwineza arasaba kurenganurwa

Ikimubabaza ni uko adahakanirwa burundu ngo amenye niba atazagihabwa, hanyuma ngo ahagarike akazi k’ubwarimu yatangiye gukora mu kwezi kwa Mutarama 2021.

Bagenzi be baherewe akazi rimwe ubu batangiye guhembwa, mu gihe we asiragizwa, n’umuyobozi w’ishuri yigishaho akaba yaramubwiye ko ari hafi kumuhagarika ku kazi kuko atujuje dosiye ye y’akazi.

Ubundi imvano yo kwimwa iki cyangombwa ngo ni amafaranga 5.477.000 Akarere ka Nyamagabe kayobereje kuri konti y’umugabo we muri Gicurasi 2018.

Uyu mugabo we wize iby’ubwubatsi ngo yayoboraga abandi (gapita) mu mirimo ihabwa abatishoboye muri gahunda ya VUP.

Umugabo we ngo yabonye amafaranga akeka ko ari abari bamurimo imyenda bamwishyuye kuko ngo muri rusange bari bamurimo miliyoni esheshatu, nuko atangira kuyakoresha.

Ubwo yari mu kazi i Kaduha, nyuma y’iminsi itanu abonye ariya mafaranga, ngo yumvise hari abari kuvuga ko hari miriyoni eshanu n’igice yagombaga guhembwa abakozi yabuze, yibuka ko ayo yabonye kuri konti ye ari miriyoni eshanu n’ibihumbi 477, ni ko kuvuga ko ayo mafaranga yayobeye iwe.

Icyo gihe ngo ubugenzacyaha bwahise bujya iwe, butwara umugore we n’uruhinja rw’amezi ane, umugabo abimenye arihisha, kugeza ubwo nyuma y’ukwezi kumwe umugore yafunguwe, hanyuma urubanza atigeze anamenyeshwa ruza kwanzura ko agomba kwishyura ariya mafaranga yose hamwe n’ihazabu y’ibihumbi 300 ndetse n’amagarama y’urubanza.

Icyo gihe ariko ngo hirengagijwe ko hari amafaranga miriyoni yari yasubije kuri konti ya BNR akarere kari kamuhaye, ndetse n’andi ibihumbi 690 yari kuri konti ye yafatiriwe.

Kugeza ubu Uwineza abarwaho amafaranga ibihumbi 300 y’amande, yishyuzwa kubera ko ngo hari ayo yabikuje kuri za miriyoni eshanu n’igice, ayatumwe n’umugabo we.

Inzego yitabaje agira ngo arenganurwe, harimo umushinjacyaha mukuru, minisiteri y’ubutabera n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ngo bagiye babanza kumubwira ko bidakwiye ko yimwa kiriya cyangombwa, ariko nyuma yaho bakaza kumusubiza mu magambo ko akwiye kwegera akarere ka Nyamagabe, bakumvikana ukuntu azishyura umwenda bakabereyemo.

Agira ati “Ko icyaha ari gatozi, ni gute njyewe mpanwa mu mwanya w’abakoze amakosa? Ese igihe umuntu afite ideni atatse atanasabye, hanyuma akemera kuzaryishyura, yamburwa uburenganzira bwo gukora n’ingaruka zikaza kuri we no ku be?”

Arongera ati “Ni gute nemera kwishyura nkanishyurira abakoze amakosa ntagizemo uruhare, bikarangira nambuwe uburenganzira bwo guhabwa icyangombwa?”

Icyo abazi amategeko babivugaho

Umwe mu bunganira ababurana (avoka) mu Karere ka Huye twabajije icyo amategeko avuga kuri iki kibazo, avuga ko guhabwa icyemezo cy’uko wakatiwe cyangwa utakatiwe n’inkiko ari uburenganzira bwa buri muntu.

Umuntu ushobora kutagihabwa ngo ni uwakatiwe n’inkiko igihano cyo kwamburwa uburenganzira mbonezamubano.

Twifuje kumenya icyo umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe abivugaho, ntitwabasha kumubona ku murongo wa telefone.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yewe urugendo ruracyari rurerure kugirango ibibazo byabaturage bige bikemuka badasiragijwe,ababifite munshingano wagirango ntabahari.harya ikibazo cya akarengane ni uruhe rwego rugikemura.?,Abanyamakuru ijwi ryanyu rikomeze rwose rigere kure.Imana ige ibaha umugisha

Alias yanditse ku itariki ya: 26-04-2021  →  Musubize

Iyo nkuru irababaje,ariko se kuki abanyamakuru batakomeza kuvugira rubanda rugufi cyane ko bo ijwi ryabo ntaho ritagera,ababishinzwe bakarenganura uwo mubyeyi?byaba ngombwa na Nyakubahwa Perezida wacu akamenya amanyanga abayobozi bamwe bakora.Murakoze

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-04-2021  →  Musubize

Muri iyi minsi bafite imikorere mibi nanjye baracyinyimye kandi narakoze ibishoboka byose basabye none ngiye gutakaza akazi nkuwo

Eze yanditse ku itariki ya: 22-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka