Vincent Murekezi ukekwaho Jenoside yatawe muri yombi

Umunyarwanda Vincent Murekezi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, yatawe muri yombi na polisi y’igihugu cya Malawi aho yari atuye.

Nk’uko ikinyamakuru Nyasa Times cyabitangaje, Murekezi yatawe muri yombi, akaba ari ku biro bikuru bya Polisi i Lilongwe, aho yajyanywe kuri uyu wa kane tariki ya 08 Ukuboza 2016.

Iki kinyamakuru kivuga ko n’ubwo inzego nkuru z’umutekano zitemeye kugira icyo zibivugaho, cyo cyohereje abanyamakuru bacyo mu rugo rwa Murekezi, bakabwirwa ko koko polisi yamujyanye.

Ni nyuma y’aho mu kwezi gushize kw’Ugushyingo Minisitiri w’Umutekano muri Malawi, Grace Chiumia, afashe icyemezo cyo kumukurikira, dore ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwarabisabye kuva mu 2009.

Umunyamabanga Mukuru muri Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ya Malawi, Dalitso Kabambe nawe yemeje ko bakiriye inyandiko nyinshi zibasaba kohereza mu Rwanda uyu mugabo.

Murekezi afite pasiporo yo muri Malawi
Murekezi afite pasiporo yo muri Malawi

Bamwe mu bashinzwe umutekano muri Malawi bakekwaho kuba baramukingiye ikibaba, ndetse bakamufasha kubona urupapuro rw’inzira (laissez passer MA078171) ku mazina ya Banda Vincent aho yavuze ko akomoka Mbeya muri Tanzania, muri 2011.

Urwego rushinzwe Abinjirwa n’Abasohoka muri Malawi rwo rwemeje ko Murekezi afite koko pasiporo ya Malawi ifite No MA606888.

Afite kandi “passport no PC939663” yafatiye mu Rwanda igaragaza ko yavukiye i Ngoma mu karere ka Huye, akaba atuye muri Malawi kuva mu mwaka wa 2003.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira leta yubumwe uburyo ikomeje umubano mwiza hagati nibindi bihugu.
Abobose bagize uruhare mugukora Genocide bafatwe babihanirwe.

Twizeyimana yanditse ku itariki ya: 10-12-2016  →  Musubize

Erega ntaho abakoze amarorerwa yo muri 1994 na mbere yahoo bazabona aho bahungira. Imana yabakuyeho amaboko kubera ibyo byaha bakoze.
Ngirango Murekezi Vincent kimwe n’abandi bihishe muri Malawi kimwe n’ibindi bihugu, bakoresha amazina y’amahimbano kugirango bihishe kubera ibyo bakoze, baribeshya cyane. Ngo "agapfa kaburiwe n’impongo"! Bashatse bataha bakemera ibyaha bakoze bakabisabira imbabazi kandi n’abandi barababariwe cyane ko Imana isigaye yibera mu Rwanda.

Ubundi, iyo passport y’uRwanda yarafite n’impimbano bityo icyaha cyo gutunga ibihimbano kikaba kimuhama nta shiti.

Tugire amahoro

Rukaka

Rukaka yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka