Uwemeye kubera umubyeyi umwana atabyaye ntiyemerewe gushyingiranwa na we

Hari ubwo wumva abantu bavuga ko abageni ‘basezeranye imbere y’amategeko’, hakaba n’ababyita ko abageni ‘bagiye mu rukiko’ cyangwa se ‘bagiye mu murenge’ n’izindi mvugo, ariko se gusezerana mu mategeko bivuze iki? Biteganywa n’irihe tegeko? Iyi nkuru irasobanura icyo amategeko avuga ku gushyingiranwa.

Gusezerana byemewe n'amategeko bigabanya ibibazo by'amakimbirane
Gusezerana byemewe n’amategeko bigabanya ibibazo by’amakimbirane

Itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango, ingingo yaryo ya 166 ivuga ko ugushyingiranwa kwemewe ari ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ku bushake bwabo, kukaba ari ko konyine kwemewe n’itegeko.

Uko gushyingirwa gukorerwa ku mugaragaro imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho umwe mu bashyingirwa atuye cyangwa aba.

Abanyarwanda baba mu mahanga bandikishiriza kandi bagashyingirirwa mu biro by’uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.

Ingingo ya 167 y’iryo tegeko ivuga ibijyanye n’imihango ishingiye ku muco ibanziriza ishyingirwa.

Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubutegetsi rishobora kubanzirizwa n’imihango gakondo ndangagaciro y’umuryango nyarwanda irimo, umuhango wo gusaba no gufata irembo uhuza imiryango y’abifuza gushyingiranwa ikemeranwa ko nta nzitizi yo gushyingiranya abana bayo.

Umuhango wo gusaba umugeni no gukwa ugaragaza amasezerano y’ubwumvikane hagati y’imiryango ibiri yemeranya ko umuhungu n’umukobwa bayikomokaho bazashyingiranwa kandi ko iyo miryango yombi izakomeza gufasha no guhagararira ishyingirwa ryabo. Icyakora, iyo inkwano itabonetse ntibibuza amasezerano y’ubushyingiranwa kwemerwa.

Ibisabwa by’ishingiro byerekeye ishyingirwa

Ingingo ya 168 y’iryo tegeko, ivuga ku bijyanye n’imyaka yo gushyingirwa. Imyaka yo gushyingirwa mu Rwanda ni makumyabiri n’umwe (21) nibura.

Mu Rwanda ikinyuranyo cy'imyaka si ikibazo. Mupfa kuba mufite nibura imyaka 21 y'amavuko. Uyu musore witwa Kwizera w'imyaka 21 yasezeranaga n'Uwitwa Mukaperezida w'imyaka 48 y'amavuko ku biro by'Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana
Mu Rwanda ikinyuranyo cy’imyaka si ikibazo. Mupfa kuba mufite nibura imyaka 21 y’amavuko. Uyu musore witwa Kwizera w’imyaka 21 yasezeranaga n’Uwitwa Mukaperezida w’imyaka 48 y’amavuko ku biro by’Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana

Ingingo 169 y’iryo tegeko ivuga k’ukutagira isano hagati y’abashyingirwa.
Abafitanye isano y’ubuvandimwe itaziguye ntibashobora gushyingiranwa. Naho abafitanye isano y’ubuvandimwe iziguye ntibashobora gushyingiranwa kugeza ku gisanira cya karindwi.

Birabujijwe ko umuntu ashyingiranwa na sebukwe cyangwa nyirabukwe.

Ku byerekeye kubera umubyeyi umwana utabyaye

Birabujijwe ko uwemeye kubera umubyeyi umwana atabyaye yashyingiranwa na we.

Uwemeye kubera umubyeyi umwana atabyaye ntiyashyingiranwa n’abakomoka kuri uwo mwana.

Uwagizwe umwana n’utaramubyaye ntiyashyingiranwa n’uwashyingiranywe n’uwamugize umwana.

Butera Knowless ubwo yasezeranaga na Ishimwe Clement mu Murenge wa Remera i Kigali
Butera Knowless ubwo yasezeranaga na Ishimwe Clement mu Murenge wa Remera i Kigali

Uwemeye kubera umubyeyi umwana atabyaye ntiyashyingiranwa n’uwashyingiranywe n’uwo mwana.

Abagizwe abana n’umuntu umwe utarababyaye ntibashyingiranwa.
Uwagizwe umwana ntiyashyingiranwa n’abana b’uwemeye kumubera umubyeyi.

Gusa imiziro ibiri iheruka ishobora kutitabwaho umwanditsi w’irangamimerere abitangiye uruhushya kubera impamvu zikomeye.

Ingingo ya 170 y’iryo tegeko, ivuga k’utagira andi masezerano yo gushyingirwa ivuga ko ntawe ushobora kongera gushyingirwa ugushyingirwa kwa mbere kukiriho.

Ibisabwa byerekeye imigendekere y’ishyingirwa

Ingingo ya 171 y’iryo tegeko, ivuga ibisabwa abagomba gushyingirwa. Mbere yo gushyingira, umwanditsi w’irangamimerere agomba kureba niba abashyingiranwa barahisemo amasezerano y’icungamutungo.

Ishimwe Clement arimo kurahirira kubana na Knowless nk'umugabo n'umugore
Ishimwe Clement arimo kurahirira kubana na Knowless nk’umugabo n’umugore

Agomba gushyikirizwa ibi bikurikira; hari icyemezo cy’amavuko cya buri wese mu bazashyingiranwa.icyemezo cy’uko buri wese mu bazashyingiranwa ari ingaragu cyangwa ingingo z’ingenzi z’inyandiko yerekeye urupfu rw’uwo baheruka gushyingiranwa, cyangwa ingingo z’ingenzi z’urubanza rw’ubutane n’uwo baherutse gushyingiranwa cyangwa rusesa amasezerano y’ubushyingiranwe nawe.

Hari kandi icyemezo gitanga uburenganzira bwo gushyingiranwa itangazwa ritabaye kubera impamvu zifite ishingiro.

Ibyemezo byatanzwe bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bigomba kugaragara mu nyandiko y’ishyingirwa.

Ingingo ya 172 y’iryo tegeko, ivuga ibigomba kwitabwaho mbere yo gushyingira.

Mbere y’imihango y’ishyingira, umwanditsi w’irangamimerere agomba kwita k’ugusuzuma ko ibyangombwa byose bijyanye n’ishyingira byujujwe no gusobanurira abashaka gushyingiranwa ibijyanye n’uburyo bw’imicungire y’umutungo nibura iminsi irindwi mbere y’umuhango nyir’izina w’ishyingira.

Mu basezerana mu mategeko haba harimo n'abageze mu zabukuru. Aba ni abo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi
Mu basezerana mu mategeko haba harimo n’abageze mu zabukuru. Aba ni abo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi

Ingingo ya 173 y’iryo tegeko, ivuga ku igenwa ry’umunsi n’isaha ishyingira riberaho.

Abazashyingirwa bumvikana n’umwanditsi w’irangamimerere ku munsi n’isaha azabashyingiriraho.

Ingingo ya 174 y’iryo tegeko, ivuga ibijyanye no gutangaza abazashyingirwa.

Umwanditsi w’irangamimerere ashyira itangazo ku biro by’irangamimerere by’aho abazashyingiranwa baba, iby’aho batuye n’iby’aho bazashyingirirwa nibura mu minsi makumyabiri mbere
y’ishyingira.

Kubera impamvu zikomeye kandi zidasanzwe, umwanditsi w’irangamimerere ashobora gutanga uburenganzira bwo gutangaza ishyingiranwa mu minsi mike ku yateganyijwe cyangwa bwo gushyingirwa itangazwa ritabayeho. Impamvu yashingiyeho zigomba kugaragara mu itangazo no mu mpande y’inyandiko y’ishyingirwa.

Iyo ishyingira ritabaye mu mezi ane nyuma y’irangira ry’igihe cyateganywaga n’itangazo,ntiriba rikibaye batongeye kuritangaza mu buryo buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Ingingo ya 175 y’iryo tegeko, ivuga ibikubiye mu itangazo ry’ishyingira.

Itangazo ry’abashyingiranwa rigomba kuba rikubiyemo ibi bikurikira: hari amazina y’abazashyingiranwa, umurimo bakora, aho batuye n’aho baba, imyaka yabo,amazina y’ababyeyi n’aho batuye cyangwa baba.

Iryo tangazo rigomba kugaragaza umunsi, ahantu n’isaha imihango y’ishyingira izabera n’ibiroby’irangamimerere izaberamo.

Ingingo ya 176 y’iryo tegeko, ivuga ku bijyanye no kwanga gushyingira.

Mbere y’ishyingira, iyo umwanditsi w’irangamimerere abonye ikimwemeza ko hari inkomyi iteganywa n’itegeko, agomba kwanga gushyingira. Icyo gihe abikorera inyandiko kandi agahera ko abimenyesha abagomba gushyingirwa.

Iyo umwanditsi w’irangamimerere agaragaje impamvu yatumye yanga gushyingira, umwe mu bagomba gushyingirwa ashobora gusaba
kurenganurwa n’urwego rumukuriye.

Iyo atishimiye icyemezo cyafashwe, ikibazo agishyikiriza urukiko rubifitiye ububasha rukagikemura ku buryo bw’ibirego byihutirwa.

Umwanditsi w’irangamimerere ntashobora kongera kwanga gushyingira, iyo urukiko rwemeje ko impamvu yatanze abyanga idafite ishingiro.

Ingingo ya 178 y’iryo tegeko, ivuga ibijyanye n’ikimenyetso cy’ishyingirwa.

Ishyingirwa rihamywa n’inyandiko y’ishyingirwa keretse igihe itegeko riteganya ubundi bwoko bw’ikimenyetso.

Iyo inyandiko y’ishyingirwa idashoboye kuboneka ku mpamvu iyo ari yo yose, ishobora gusimburwa n’urubanza ruciwe, bisabwe n’umuntu wese ubifitemo inyungu, mu rukiko rubifitiye ububasha rw’aho atuye. Urukiko rushobora gukora iperereza igihe rubona ko ari ngombwa.

Ingingo ya 179 y’iryo tegeko, ivuga ku ishyingirwa hagati y’abanyamahanga ribereye mu Rwanda.

Ishyingirwa ry’abanyamahanga ribereye mu Rwanda rigengwa n’ibi bikurikira; ku byerekeye imihango y’ishyingirwa, hakurikizwa itegeko ry’u Rwanda; ku byerekeye ibisabwa by’ishingiro, hakurikizwa itegeko ry’igihugu cya buri wese mu bashyingiranwa iyo bitabangamiye umudendezo rusange n’imyifatire mbonezabupfura y’Abanyarwanda.

Ku bireba uburenganzira bwa buri muntu bukomoka ku ishyingirwa n’ubw’abana, iyo nta masezerano bagiranye ubwabo, hakurikizwa itegeko ry’aho baba.

Ku byerekeye inkurikizi ku mutungo wabo, iyo abashyingiranywe nta masezerano y’icungamutungo bagiranye, hakurikizwa itegeko ry’aho uwo mutungo uri.

Ingingo ya 180 y’iryo tegeko, ivuga ishyingirwa hagati y’umunyamahanga n’umunyarwanda ribereye mu Rwanda.

Ishyingirwa hagati y’umunyamahanga n’umunyarwanda ribereye mu Rwanda rigengwa n’ibi bikurikira;itegeko ry’u Rwanda ku byerekeranye n’imihango y’ishyingirwa.

Ku byerekeye ibisabwa by’ishingiro,hakurikizwa itegeko ry’u Rwanda ku bireba umunyarwanda n’iry’igihugu uwo munyamahanga abereye umwenegihugu iyo bitabangamiye umudendezo rusange n’imyifatire mbonezabupfura y’abanyarwanda.

Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonke muri Seburikoko yasezeranye na Umutoni Jacqueline mu Murenge wa Niboye muri Kicukiro abafana be bagira ngo ni filime arimo gukina
Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonke muri Seburikoko yasezeranye na Umutoni Jacqueline mu Murenge wa Niboye muri Kicukiro abafana be bagira ngo ni filime arimo gukina

Ingingo ya 181 y’iryo tegeko, ivuga k’ugutambamira ishyingira.

Uburenganzira bwo gutambamira ishyingira bufitwe n’umuntu wese ubifitemo inyungu.

Ingingo ya 182 y’iryo tegeko, ivuga uburyo bwo gutambamira ishyingira.
Gutambamira ishyingira bikorwa mu magambo cyangwa mu nyandiko kugeza igihe cyose ishyingira ritaraba imbere y’umwanditsi w’irangamimerere. Iryo tambamira rigomba kwerekana impamvu.

Ingingo ya 183 y’iryo tegeko, ivuga impamvu zatuma habaho gutambamira ishyingirwa.

Gutambamira ishyingira bishobora gushingira nibura kuri imwe (1) mu mpamvu zikurikira;hari ukubura kwa kimwe mu bisabwa byerekeye
imigendekere y’ishyingirwa cyangwa ishingiro ryayo;kuba hari umwe mu miziro y’ishyingirwa.

Ingingo ya 184 y’iryo tegeko, ivuga inkurikizi zo gutambamira ishyingira.

Iyo hari impamvu zo gutambamira ishyingira zagaragajwe mu ngingo ya 183, ishyingirwa rirahagarara.

Ingingo ya 185 ivuga ku ivanwaho ry’inkurikizi zo gutambamira ishyingira.

Inkurikizi zo gutambamira ishyingira zivanwaho iyo; urubanza ruvanaho itambamira ruciwe n’urukiko rw’aho ishyingira rigomba kubera; iyo bigaragaye ko ibyangombwa kugira ngo ishyingira ribe byaburaga bibonetse;iyo impamvu yateye itambamira itakiriho.

Ingingo ya 186 y’iryo tegeko, ivuga inkurikizi z’urubanza rutambamira ishyingira.

Urukiko ruregewe hasabwa ko itambamira rivaho ruherako ruca urubanza mu buryo bw’ibirego byihutirwa.

Iyo urukiko rwemeje ko gutambamira ishyingira bifite ishingiro, ishyingira rikomeza guhagarara kugeza igihe bigaragariye ko ibyangombwa byari bibuze kugira ngo ishyingira ribe bibonetse cyangwa se ko impamvu zabuzaga iryo shyingira zitakiriho.

Urukiko rwemeje ko gutambamira ishyingira bidafite ishingiro, rushobora guca indishyi z’akababaro uwari waritambamiye.

Ingingo ya 187 y’iryo tegeko, ivuga k’ukumenyesha urubanza rwerekeye itambamira.

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi imiryango 200 yasezeraniye icyarimwe kubana byemewe n'amategeko tariki 08 Werurwe 2016
Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi imiryango 200 yasezeraniye icyarimwe kubana byemewe n’amategeko tariki 08 Werurwe 2016

Urubanza rwose, ari urwemeza ko gutambamira ishyingirwa bifite ishingiro, ari urubivanaho,rumenyeshwa buri muntu mu bifuza gushyingirwa kimwe n’umwanditsi w’irangamimerere wagombaga kubashyingira.

Ingingo ya 188 y’iryo tegeko, ivuga ibijyanye no gusaba ko itambamira rivaho.

Gusaba ko itambamira rivaho bikorwa n’umwe mu bashaka gushyingirwa.

Ishyingirwa ry’Abanyarwanda rikorewe mu mahanga

Ingingo ya 189 y’iryo tegeko, ivuga ko ishyingirwa ry’umunyamahanga n’umunyarwanda ribereye mu mahanga rigengwa n’ibi bikurikira;hari itegeko ry’igihugu isezerano ryo gushyingirwa ryabereyemo ku byerekeranye n’imihango y’ishyingirwa.

Ku byerekeye ibisabwa by’ishingiro ku Munyarwanda, hakurikizwa itegeko ry’u Rwanda.

Ingingo ya 190 y’iryo tegeko ivuga ku ishyingirwa hagati y’abanyarwanda ribereye mu mahanga.

Iyo ishyingirwa hagati y’abanyarwanda ribereye mu mahanga, iyo bikorewe muri ambasade cyangwa konsula y’u Rwanda rigengwa n’itegeko ry’u Rwanda ku byerekeranye n’imihango y’ishyingirwa n’ibisabwa by’ishingiro.

Iyo ishyingirwa ribereye mu gihugu kitarimo uhagarariye u Rwanda mu mahanga, hakurikizwa itegeko ry’igihugu isezerano ryabereyemo ku byerekeranye n’imihango y’ishyingirwa, n’itegeko ry’u Rwanda ku byerekeranye n’ibisabwa by’ishingiro.

Ingingo ya 191y’iryo tegeko, ivuga k’ukwemerwa kw’ishyingirwa ry’Abanyarwanda ryakorewe mu mahanga.

Ishyingirwa ry’umugabo umwe n’umugore umwe rikorewe mu mahanga mu buryo bwubahirije amategeko yaho, ryemerwa mu Rwanda.

Ishyingirwa rivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo rigomba kwandikwa mu gitabo cy’inyandiko z’ishyingirwa n’umwanditsi w’irangamimerere w’u Rwanda.

Iyo ishyingirwa ry’Abanyarwanda ryakorewe mu mahanga rinyuranyije n’umudendezo wa rubanda n’imyifatire mbonezabupfura, riteshwa agaciro hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka