Uwateye inda umwangavu asabwa gutanga indishyi z’akababaro n’indezo - Abanyamategeko

N’ubwo igihano ku wateye inda umwangavu gikunze kuvugwa ari igifungo, abazi iby’amategeko bavuga ko ubundi yakagombye kuriha n’indishyi z’akababaro ndetse n’indezo.

Dominique Xavier Havugimana, umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere ka Gisagara, avuga ko usanga abangavu batewe inda bashukishwa udufaranga tw’intica ntikize, nyamara bashobora kubona ayabagirira akamaro igihe baregeye indishyi z’akababaro.

Agira ati “Utwo dufaranga babashukisha bari bakwiye kutureka. Nibatugane tubafashe, bakurikirane uburenganzira bwabo, uwakoze icyaha abihanirwe, niba umwana atanditse kuri se aze tumufashe gutanga ikirego urukiko rwemeze se w’umwana. Noneho bya bindi bamushukishaga, azabibona ku bw’itegeko kuko azaba yaregeye indishyi.”

Ikirego cy’indishyi gishobora kuregerwa n’ababyeyi b’umwana nyuma y’uko byemejwe ko uwarezwe ari we koko wamusambanyije, cyangwa kigatangirwa rimwe n’ikirego cy’ubushinjacyaha (cyo kinemeza uwamusambanyije) hanyuma ibyemezo bigafatirwa rimwe.

Indishyi kandi kimwe n’indezo z’umwana, biva mu mitungo y’uwahamijwe icyaha cyo gusambanya umwangavu, kuko we aba ari mu buroko.

Havugimana yungamo agira ati “Kandi na wa mwana wavutse aba afite uburenganzira ku mitungo ya se wafunzwe, kimwe n’abandi bana yabyaranye n’umugore w’isezerano. Ni na yo mpamvu n’iyo akeneye amafaranga y’ishuri n’ibindi umugore we ntabitange, dufasha wa mwana wamubyaye gutanga ikirego, dusaba ko mu mitungo se yasize havamo indezo z’uwo yabyaye hanze.”

Mukahigiro watewe inda afite imyaka 14, ubu akaba afite 20, avuga ko uwamuteye inda yafunzwe, ariko ko atigeze aregera indishyi z’akababaro kuko atari azi ko kuziregera no kuzibona bishoboka.

Ati “Nanjye uwayimpa yamfasha nkabona ubwo bushobozi, akazajya ampa n’amafaranga yo kujyana umwana ku ishuri. Kuva namubyara ntacyo arampa.”

Icyakora, abifuza kuregera indishyi z’akababaro ngo bagomba kumenya ko ikirego cy’indishyi gisaza, nk’uko bivugwa na John Misigaro Semwema, umunyamategeko w’Akarere ka Nyaruguru.

Agira ati “Itegeko rikoreshwa ry’imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, z’ubucuruzi, z’umurimo n’iz’ubutegetsi, riteganya ko ikirego cy’indishyi gitangwa mu gihe kitarenze imyaka itanu.”

Anaburira abangavu bamwe na bamwe byagaragaye ko babazwa ababasambanyije bagatanga amazina y’abo babona bafite imitungo, nyamara babizi neza ko atari byo, ko bashobora kubiregerwa, hanyuma bakanabihanirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abangavu basambanijwe bakwiye gufashwa kumenya amategeko abarengera akanarengera abo babyaye. Muri CRAGES(Children’s Rights Affairs and Gender Equality Society) twiyemeje kuzabibafashamo.

Me Hitimana Sylvestre yanditse ku itariki ya: 5-04-2022  →  Musubize

gufata kungufu nicyaha gihanwa namategeko ibyo nibyo birakwiye imyaka yose uwabikorewe yaba afite ikibazo aho kiri mubakobwa bakora uburaya bamwe bali munsi yimyaka 18 kandi usanga barabutangiye kera aliwo mwuga we kubera iki uwo avugako yamuteye inda agomba gufungwa kandi yararyamanye nindaya yicuruza njye numva iyo ntagufata kungufu byabaye icyarebwa gusa ali uwo mwana naho abo bata iwabo bakajya mutubali nimihanda nuko nubusanzwe baba barananiye nababyeyi babo hagomba kujya harebwa impamvu zatewe nuko guterwa inda nufite uruhare wambere ntiharebwe gusa imyaka uwatewe inda afite kuko akenshi alibo baziteza iyo hatabaye gufatwa kungufu kandi abakobwa badakora uburaya bakwiye kujya bakangurirwa kuvuga uwabasambanyije niba hakoreshejwe ingufu naho gusa amafaranga ugakora ubusambanyi uba uba wakoze ubucuruzi inyungu ubukuramo ntizagombye kureba uwaguze gusa haraho kumufunga bisa no kumusagarira

lg yanditse ku itariki ya: 5-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka