Uwari Colonel mu nyeshyamba za FLN aricuza imyaka yamaze yizezwa ibitangaza (Video)

Colonel Iyamuremye Emmanuel wari uzwi ku mazina ya ‘Colonel Engambe Iyamuseya’ wabarizwaga mu mutwe wa FLN akaza gufatwa n’ingabo za Kongo Kinshasa akoherezwa mu rwanda ari kumwe n’abandi basirikare 56, yavuze ko yicuza imyaka yose yamaze mu mashyamba ya Kongo yizezwa ibitangaza.

Colonel Iyamuremye ari mu basirikare 57 bari mu mitwe inyuranye irwanya Leta y’u Rwanda ikorera mu mashyamba ya Kongo Kinshasa, beretswe itangazamakuru ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

Abo bose bafatiwe mu mashyamba ya Kongo nyuma boherezwa mu Rwanda kugira ngo bakurikiranwe ku byaha baregwa.

Umva uko Col. Iyamuremye avuga ko yicuza imyaka yose yamaze mu mashyamba ya Kongo Kinshasa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka