Uwarashe Abayisilamu 51 akanifata video yakatiwe gufungwa burundu y’umwihariko

Umunya-Australiya Brenton Tarrant w’imyaka 29 y’amavuko yemeye ko yishe abantu 51, agerageza kwica abandi bantu 40, kongeraho icyaha kimwe cy’iterabwoba.

Brenton Tarrant ngo ntacyo yicuza
Brenton Tarrant ngo ntacyo yicuza

Umucamanza yavuze ko ibyo yakoze nta bumuntu burimo, yongeraho kandi ko nta mbabazi yagaragaje.

Igitero cyagaragaye muri Werurwe umwaka ushize wa 2019 cyababaje benshi ndetse kibatera ubwoba.

Igihano cya Tarrant na cyo kigaragaza icyaha cya mbere cy’ iterabwoba mu mateka ya Nouvelle-Zelande.

Ku wa kane umucamanza Cameron Mander mu rukiko rwa Christchurch yagize ati: “Ibyaha byawe ni bibi cyane ku buryo n’iyo wafungwa kugeza upfuye, ntabwo byarangiza ibihano bisabwa.

Ku gutanga igihano cya burundu nta kurekurwa, Justice Mander yagize ati: “Niba atari hano ubwo ni ryari?”

Igihano kidafunguye bivuze ko uwakoze icyaha atazahabwa amahirwe yo kuva muri gereza nyuma yo kurangiza igice cy’igihano cye cyose akazagumamo iteka ryose.

Justice Mander yavuze ko igihano nk’ icyo cy’igifungo cya burundu kigenewe gusa “Ubwicanyi bubi cyane.”

Nouvelle-Zelande ntabwo ifite igihano cy’urupfu mu rwego rw’ ubutabera bwayo.

Aba bose bazize Brenton Tarrant
Aba bose bazize Brenton Tarrant

Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle-Zelande Jacinda Arden amaze kumva igihano cya Tarrant yagize ati: “Nta mpamvu yo kumutekereza, kumubona cyangwa kongera kumwumva”.

Ati: “Uyu munsi ndizera ko ari wo wa nyuma aho dufite impamvu iyo ari yo yose yo kumva cyangwa kuvuga izina iterabwoba.”

Nyuma y’ubwicanyi Nouvelle-Zelande yazanye amategeko akaze y’ imbunda.

Ku munsi wa nyuma w’iburanisha ry’ iminsi ine, Justce Mander yamaze hafi isaha n’ igice yibutsa Tarrant kuri buri muntu yishe kandi agakomeretsa. Yongeraho ko nubwo uwitwaje imbunda yemeye icyaha, umuntu witwaje imbunda yagaragaye nta kwishisha cyangwa ngo agire isoni.

Iki cyaha yagikoze ubwo yinjiraga mu misigiti ibiri akarasa abantu 51 b’Abayisilamu abaziza idini ryabo. Icyababaje abantu benshi ku isi ndetse kikabatera ubwoba ni uko uko yabikoraga yifataga n’amashusho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka