Urwego ruzasimbura ICTR rufite intego yo gufata Kabuga, Mpiranya na Bizimana

Urwego mpuzamahanga rushinzwe gukora imirimo izaba isigaye y’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (residual mechanism) rufite inshingano yo guta muri yombi Abanyarwanda batatu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; nk’uko byatangajwe na perezida w’urwo rwego, Theodor Meron.

Theodor Meron, Perezida w'urwego mpuzamahanga ruzakora imirimo ya ICTR, asanzwe ari Perezida w'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho Yougoslavia.
Theodor Meron, Perezida w’urwego mpuzamahanga ruzakora imirimo ya ICTR, asanzwe ari Perezida w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho Yougoslavia.

Mu muhango wo gutangiza urwo rwego wabaye tariki 02/07/2012 ku kicaro cya ICTR Arusha muri Tanzania, Theodor yavuze ko abo Banyarwanda ari Felicien Kabuga wari umucuruzi, Majoro Protazi Mpiranya wari umuyobozi w’umutwe w’ingabo zarindaga Habyarimana na Augustin Bizimana wahoze ari minisitri w’ingabo bose bagishakishwa.

Urwego mpuzamahanga rushinzwe gukora imirimo izaba isigaye y’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwatangijwe ku mugaragaro n’uwungirije umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe amategeko, Stephen Mathias.

Stephen yijeje ubufatanye abacamanza bagize urwo rwego,yibutsa ko rufite inshingano ikomeye yo guta muri yombi abakekwaho Jenoside batarafatwa.

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga, wari witabiriye uwo muhango wo gutangiza urwo rwego rushya, yavuze ko afite icyizere ko urwo rwego ruzashyiramo imbaraga gushakisha no guta muri yombi abo bagishakishwa kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda yasabye urwo rwego ruzakora akazi kakorwaga na ICTR gushyira mu bikorwa nshingano rwahawe aho kuguma mu magambo gusa.

Martin Ngoga yanasobanuye ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakoze ibishoboka kugira ngo abakekwaho Jenoside batarafatwa ngo batabwe muri yombi. Kugeza ubu ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwaratanze inyadiko zo kubafata mu bihugu bitandukanye harimo n’igihugu cya Tanzania.

Mu kwezi gushize nibwo abacamanza 9 bagize uru rwego rushya ruzakurikirana abakekwaho Jenoside barahiye. Mu barahiye harimo Umunyakenya Lee Muthoga, Solomy Bossa B.uturuka muri Uganda, Joseph Masanche na C.William H.Sekule bo muri Tanzania.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka