Urukiko rwemeje ko Kabuga atazakomeza kuburana

Urukiko rwatangaje ko Kabuga Félicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kubera ibibazo by’ubuzima adafite ubushobozi bwo gukomeza kuburana.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byavuze ko iki cyemezo cyatangajwe tariki ya 6 Kamena 2023, ko Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana ibyaha aregwa ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki cyemezo Urukiko rugitangaje nyuma y’aho Abacamanza b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), tariki ya 11 Werurwe 2023 bafashe icyemezo cyo kuba bahagaritse urubanza rwa Félicien Kabuga, kugira ngo habanze hasuzumwe uko ubuzima bwe buhagaze.

Mu iburanisha riheruka, umunyamategeko Emmanuel Altit, yavuze ko raporo y’ubuzima bwa Kabuga ishimangira ibyo ubwunganizi bumaze amezi bubwira uru rukiko, kuva muri Gicurasi 2022, bugaragaza ko uyu mugabo adashobora kuburana.

Raporo yakozwe muri Kamena mu 2022, igaragaza ko uyu mugabo afite indwara zinyuranye z’umutima n’ibihaha na Osteoporosis, ituma amagufwa yoroha cyane ku buryo yangirika vuba.

Byagaragaye kandi ko afite ikibazo cyo kwibagirwa ikintu mu kanya gato, ntashobore gushyira ibintu ku murongo, mu mvugo ze akagenda abivangavanga.

Afite kandi uburwayi bw’impyiko no guta ubwenge by’akanya gato, kubera ko amaraso atagera neza mu gice kimwe cy’ubwonko bizwi nka ‘trans-ischemic attack’.

Hejuru y’ubwo burwayi bwose, kugeza uyu munsi bivugwa ko Kabuga yaje kugira n’ubundi bw’umusonga.

Kabuga w’imyaka 90 aregwa ibyaha bya Jenoside, guhamagarira abahutu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza rishingiye ku mpamvu za politiki, itsembatsemba n’ubuhotozi, nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

Yafatiwe mu Bufaransa ku itariki ya 16 Gicurasi 2020. Ubu afungiwe i La Haye mu Buholandi.

Mu Nyandiko y’ibirego havugwa ko Kabuga, washinze Radiyo RTLM, yayikoreshaga hamwe n’abandi bantu mu guhembera urwango n’urugomo byibasira Abatutsi n’abandi bantu, ndetse ko we n’abandi bantu bumvikanye ngo bakwirakwize ubutumwa burwanya Abatutsi hagamijwe kurimbura ubwoko bwabo mu Rwanda.

By’umwihariko, mu Nyandiko y’ibirego havugwa ko RTLM yahamagariye abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside no gutoteza ikoresheje ibiganiro byarimo imvugo itesha Abatutsi agaciro kandi yuzuyemo ibikangisho.

IBUKA yamaganye iki cyemezo

Komiseri ushinzwe ubutabera mu muryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Me Bayinga Janvier, avuga ko iki cyemezo urukiko rwafashe IBUKA itacyishimiye, kubera ko nta butabera bwuzuye buhawe abarokotse Jenoside, ndetse ko na Kabuga ubwe nta Butabera ahawe.

Ati “Uru rubanza rugitangira kuburanwa Kabuga Felicien we ubwe amaze kumva abatangabuhamya yahakanye ibyaha aregwa, iki kikaba ari ikimeyetso kigaragaza ko Kabuga afite ubushobozi bwo kumenya no kumva ibyaha akurikiranyweho, Ikindi kandi kabuga afite abamwunganira mu rubanza, igihe rero ataboneka muri uru rubanza ntibyakuraho ko abunganizi be bakomeza kuruburana kugeza rupfundikiwe”.

IBUKA irasaba ko imanza nk’izi ziregwamo abagize uruhare muri Jenoside zahabwa agaciro, zikaburanishwa uko bikwiye kuko Jenoside ari icyaha kidasaza.

IBUKA isaba uru rukiko kongera gusuzuma ingingo mu miburanishirize y’uru rubanza, kugira ngo ruburanishwe kugeza rupfundikiwe kuko bizafasha impande zombie, ari abarokotse ndetse na Kabuga ubwe kubona ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka