Urukiko rwategetse ko Moses Turahirwa aburana afunze
Umunyamideri Moses Turahirwa, kuri uyu wa Gatanu 09 Gicurasi yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko hari impamvu zumvikana zituma ashinjwa ibyaha bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge.

Turahirwa akurikiranyweho ibyaha birimo gutwara, kubika no gukoresha ibiyobyabwenge. Mu isomwa ry’imyanzuro y’urubanza, umucamanza yavuze ko uretse izo mpamvu, Turahirwa yigeze gukurikiranwaho ibyaha nk’ibi na mbere.
Urukiko kandi rwavuze ko nubwo Turahirwa yavuze ko afite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, nta raporo ya muganga yerekanywe ngo ishimangire ibyo yavuze.
Umucamanza yongeyeho ko Turahirwa ashobora kwitabwaho n’abaganga aho afungiwe igihe cyose byaba bikenewe.
Ubwo yatabwaga muri yombi, Moses bamusanganye udupfunyika 13 tw’urumogi, kandi ibizamini byafashwe n’Ikigo cy’u Rwanda gikora iperereza rishingiye ku bimenyetso bya gihanga byagaragaje ko mu maraso ye harimo ibiyobyabwenge byinshi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo yafatwaga, Turahirwa yemeye ko urwo rumogi yarukuye muri Kenya, bituma yongerwaho icyaha cyo gutwara ibiyobyabwenge mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bwasabye ko akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30, buvuga ko iperereza rigikomeje ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge kandi ko atari ubwa mbere abikurikiranwaho.
Moses Turahirwa yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ariko ahakana ingano y’ibyo ashinjwa gufatanwa. Yavuze ko yari afite munsi ya miligarama ebyiri z’urumogi ruvanze, kandi ko yarutanze atabihatiwe ubwo yafatwaga n’inzego z’umutekano
Ohereza igitekerezo
|