Urukiko rwahanishije Barikana Eugène ihazabu y’ibihumbi 500frw

Mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Barikana Eugène icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko rumuhanisha gutanga ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Barikana Eugène
Barikana Eugène

Urukiko rwatangaje ko rwasanze Barikana agomba guhanwa ariko akagabanyirizwa ibihano kuko yaburanye yemera icyaha.

Urukiko rushingiye ku biteganywa n’itegeko rwasanze agomba kugabanyirizwa igihano ariko ntikijye munsi y’igifungo cy’umwaka umwe cyangwa gucibwa ihazabu.

Ariko kuko itegeko riteganya ko uwahamijwe icyaha ashobora guhanishwa kimwe mu bihano biteganywa n’itegeko birimo igifungo cyangwa ihazabu, rwasanze Barikana agomba guhanishwa gutanga ihazabu ingana n’amafaranga miliyoni imwe ariko kuko atagoye ubutabera akaburana yemera icyaha yagabanyirizwa ibihano agacibwa ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Barikana Eugene, wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku itariki 11 Gicurasi 2024 akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Tariki ya 23 Gicurasi 2024 Ubushinjacyaha bwabari bwasabiye Barikana Eugène, gufungwa imyaka ibiri nyuma yo gusanganwa intwaro iwe mu rugo.

Akimara gutabwa muri yombi, Barikana yabwiye abagenzacyaha ba RIB ko izo ntwaro yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.

Mu kwiregura kwe Barikana Eugène yaburanye yemera icyaha atakambira urukiko arusaba gukurirwaho ibihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Umva uyumugabo uretse kumwumva simuzi pe,,ariko inkuru yifungurwa rye iranejeje,,Imana ishimwe

Alias yanditse ku itariki ya: 31-05-2024  →  Musubize

Umva uyumugabo uretse kumwumva simuzi pe,,ariko inkuru yifungurwa rye iranejeje,,Imana ishimwe

Assumpta yanditse ku itariki ya: 31-05-2024  →  Musubize

Nibyiza cyane nakazi ubwako gashobora gutuma umuntu arangara kuko kuba iwe kwabyo ntanyungu yarabifitemo grenade na chargeur byibuze iyo iba imbunda nubwo nayo ifite ibisabwa ngo umuntu ayitunge

lg yanditse ku itariki ya: 30-05-2024  →  Musubize

Good,inkuru ya mbere inejeje muri uyu mwska.

KamanaNdej yanditse ku itariki ya: 30-05-2024  →  Musubize

Good,rwose Balikana abonye ubutabera Imana ishimwe KBS.

KamanaNdej yanditse ku itariki ya: 29-05-2024  →  Musubize

Inkuru ishimishije,Mr Balikana ni Umugabo nemera cyane,Imana mukomeze kuko ibyamunayeho byamugwiririye.Harakabaho Ubutabera.

KamanaNdej yanditse ku itariki ya: 29-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka