Urukiko rwahanishije Barikana Eugène ihazabu y’ibihumbi 500frw
Mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Barikana Eugène icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko rumuhanisha gutanga ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.
Urukiko rwatangaje ko rwasanze Barikana agomba guhanwa ariko akagabanyirizwa ibihano kuko yaburanye yemera icyaha.
Urukiko rushingiye ku biteganywa n’itegeko rwasanze agomba kugabanyirizwa igihano ariko ntikijye munsi y’igifungo cy’umwaka umwe cyangwa gucibwa ihazabu.
Ariko kuko itegeko riteganya ko uwahamijwe icyaha ashobora guhanishwa kimwe mu bihano biteganywa n’itegeko birimo igifungo cyangwa ihazabu, rwasanze Barikana agomba guhanishwa gutanga ihazabu ingana n’amafaranga miliyoni imwe ariko kuko atagoye ubutabera akaburana yemera icyaha yagabanyirizwa ibihano agacibwa ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.
Barikana Eugene, wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku itariki 11 Gicurasi 2024 akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Tariki ya 23 Gicurasi 2024 Ubushinjacyaha bwabari bwasabiye Barikana Eugène, gufungwa imyaka ibiri nyuma yo gusanganwa intwaro iwe mu rugo.
Akimara gutabwa muri yombi, Barikana yabwiye abagenzacyaha ba RIB ko izo ntwaro yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.
Mu kwiregura kwe Barikana Eugène yaburanye yemera icyaha atakambira urukiko arusaba gukurirwaho ibihano.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Umva uyumugabo uretse kumwumva simuzi pe,,ariko inkuru yifungurwa rye iranejeje,,Imana ishimwe
Umva uyumugabo uretse kumwumva simuzi pe,,ariko inkuru yifungurwa rye iranejeje,,Imana ishimwe
Nibyiza cyane nakazi ubwako gashobora gutuma umuntu arangara kuko kuba iwe kwabyo ntanyungu yarabifitemo grenade na chargeur byibuze iyo iba imbunda nubwo nayo ifite ibisabwa ngo umuntu ayitunge
Good,inkuru ya mbere inejeje muri uyu mwska.
Good,rwose Balikana abonye ubutabera Imana ishimwe KBS.
Inkuru ishimishije,Mr Balikana ni Umugabo nemera cyane,Imana mukomeze kuko ibyamunayeho byamugwiririye.Harakabaho Ubutabera.