Urukiko rwa Nyagatare rwemeje ko Mugisha na Baziki baba barekuwe

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, tariki 13/01/2012, rwategetse ko Mugisha David Livingston, ushinzwe ibiro by’ubutaka n’imiturire mu karere ka Nyagatare na rwiyemzamirimo Baziki Eugene ukekwaho ubufatanyacyaha na Mugisha barekurwa bakazakurikiranwa bari hanze.

Ubushinjacyaha burega Mugisha ibyaha byo kwigwizaho umutungo wa rubanda n’itonesha, ndetse na rwiyemezamirimo, Baziki, uregwa ubufatanyacyaha.

Mugisha yatawe muri yombi tariki 05/01/2012 bisabwe n’urwego rw’Umuvunyi nyuma y’aho abaturage batandukanye bahereye uru rwego amakuru ku itangwa ry’ubutaka n’ibibanza bya Leta ku buryo batishimiye bamushinja ko yabikoraga mu nyungu ze bwite. Ibi Mugisha yabikoze ku bibanza bisigara byasizwe na Komisiyo yari yashyiriweho gusaranganya ubutaka muri aka Karere nk’uko bigaragazwa n’ubushinjacyaha.

Urwego rw’Umuvunyi rwarandikiye amabanki yose rusaba amakonti yose ya Mugisha David ushinzwe Ibiro by’Ubutaka basanga Mugisha afite konti itarakorewe imenyekanisha iriho amafaranga miliyoni eshehsatu n’ibhumbi 850 yafunguwe tariki ya 15/06/2009.

Ubushinjacyaha buvuga ko Baziki Eugene ufite biro bikora ibishushanyo by’imiturire (fiche cadastral) ari umufatanyacyaha. Hanagaragajwe amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 380 Baziki yashyize kuri konti ya Mugisha ubushinjacyaha bukavuga ko yaba afitanye isano n’ibyaha buvuga ko bakorana.

Ku cyaha cy’itonesha, ubushinjacyaha bwavuze ko hari abaturage banyuranye bagiye bakwa ibibanza bari barahawe bigahabwa abandi. Muri aba havuzwemo uwitwa Uzabakiriho Theogene wambuwe ikibanza yari afitiye fiche cadastral yari yaranatangiye kubaka nyamara akaza kucyakwa kigahabwa uwitwa Rutaremara.

Ubushinjacyaha bwanagaragajwe kandi ibindi bibanza bitandukanye byagiye byamburwa ba nyirabyo bigahabwa abandi, cyane cyane ab’igitsina gore nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze.

Mu kwiregura kwe, Mugisha yavuze ko ibisigara bitangwa n’Akarere atari we ubitanga. Naho ku byerekeye ibibanza yavuze ko abamushinja ari abo bafitanye ibibazo by’ubutaka. Aha Mugisha yavuze ko nk’iki kibanza cya Uzabakiliho cyahawe Rutaremara, Uzabakiriho yari yaragihawe ndetse yubaka nta ruhushya rubimwemerera ahawe ariyo mpamvu yacyambuwe kigahabwa undi.

Ku birebana n’iyi konti itarakorewe imenyekanisha ku rwego rw’Umuvunyi, uwunganira Mugisha yavuze ko kudakora imenyekanisha atari icyaha ahubwo ko icyaha ari kugira umutungo udafitiwe ibisobanuro. Mugisha we avuga ko kuba iyi konti itarakoreshwaga buri gihe atari ngombwa kuyigaragaza, dore ko avuga ko yaje no kuyifunga mu kwezi kwa munani.

Baziki Eugene uregwa ubufatanyacyaha asobanura ko ariya mafaranga yayashyize kuri konti ya Mugisha nyuma yo kugura nawe amakara n’inyanya. Mugisha ni umuhinzi mworozi nk’uko byagaragajwe n’impapuro z’inzego z’ibanze zerekanywe mu rukiko. Baziki n’umwunganira banagaragaje ko ubushinjacyaha ntacyo bugaragaza buheraho buvuga ko ayo mafaranga ari ayo bavanaga mu bo bagurishaga ubutaka.

Nyuma yo kumva ubushinjacyaha no kwiregura kw’abaregwaga ku munsi w’ejo, urukiko rwisumbuye rukaba rwari rwavuze ko imyazuro y’urukiko itangwa kuri uyu wa 13 Mutarama 2012, rwemeza ko Mugisha David Livingstone na Baziki Eugene barekurwa bakazaburana bari hanze.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka