Urukiko rw’Ikirenga rwahagaritse burundu abacamanza barindwi

Inama nkuru y’ubucamanza yateranye mu mpeza za Kamena yafashe icyemezo cyo gusezerera burundu abacamanza barindwi ku mirimo yabo. Abo bacamanza bari basanzwe bakorera mu nkiko zitandukanye mu gihugu.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, yahagaritse batandatu ku mpamvu zabo bwite, undi wari usanzwe ari umwanditsi w’urukiko yirukanwa kubera impamvu z’amakosa yakoze ariko ntizatangajwe.

Abahagaritswe ni Nyiramikenke Claudine, Cyiza Clement, Nkurunziza Vedaste, Nkundabatware Fred, Mbabazi Judith, Ruranga John na Ngirinshuti Jean Bosco; nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohotse tariki 02/07/2012 ryasinyweho n’Umuvugizi w’urukiko rw’ikirenga, Charles Kaliwabo.

Ibindi byemezo byafatiwe muri iyo nama, harimo ikijyanye no kwimurira ku cyicaro gikuru abacamanza batatu barimo Bukuba Claire, Nkurunziza Valens na Mukakarisa Ruth.

Hafashwe kandi icyemezo cyo kuzamura mu ntera Thimothé Kanyegeri, wagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rukorera i Rusizi mu Burengeazuba bw’igihugu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka