Urubyiruko ni rwo rugaragara cyane mu byaha by’inzaduka - RIB

Urubyiruko rurakangurirwa kurwanya ibyaha by’inzanduka kuko ahanini ari bo babikora ndetse bakaba n’abambere mukugerwaho n’ingaruka zabyo.

Umunyabanga mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo
Umunyabanga mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwabitangarije mu biganiro rwagiranye n’abanyeshuri biga muri kaminuza ya Kigali, mu cyumweru cyahariwe ubutabera cyatangiye tariki ya 18.

Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB kalihangabo Isabelle yifashije urugero yasobanuye uburyo ndetse n’ingaruka zabimwe muri ibi byaha harimo n’icyicuruzwa ry’abantu.

Yagize ati “Abeshi babatwara mubihugu batazi babashukisha imirimo mu mahoteri, kumurika imideli, gukoreshwa mu nganda bikarangira bacuruzwa nk’amatungo, abandi bakabakuramo ibice by’imibiri bakabigurisha, abandi bagakoreshwa imirimo y’ubucakara.”

Avuga ko hari abandi babarirwa mu rubyiruko ruturuka mu bindi bihugu bagiye bafatirwa mu Rwanda babateyemo ibiyobyabwenge bakabimira kugirango babashe kubyambutsa imipaka. Ngo keshi bagatahurwa byatangiye kubagiraho ingaruka no kubarya munda.

Abanyeshuri ba kaminuza ya Kigali bavuze ko bungukiye byinshi muri ibi biganiro.

Semvura Vedaste wiga amategeko yagize ati “Hari umuntu washatse kumugurishaho ibuye ry’agaciro rya diyama (Diamond) ritujuje ubuziranenge amubwirako yayitoraguye ku modoka y’umuzungu yarimaze gukora impanuka muri DRC; birangira ancitse adahanwe kuko nari ntarasobanukiwe uburyo bwo kumutangaho amakuru.”

Nakibuuka madina we agira ati “Ubu maze gusobanukirwa urugero nyuze ku mugabo ari gusambanya umwana niteguye kumuhururiza agatabwa muri yombi mu gihe ntafite imbaraga zo kumutabara kuko munyuzeho ntacyo naba mariye umuryango nyarwanda.”

Mu rwego rwo gukumira ibyaha by’inzaduka kandi, umunyabanga wungirije wa RIB avuga kuri zimwe mu ngamba zirimo no gushakira imirimo urubyiruko,

Yagize ati “Icya mbere leta irinda urubyiruko irukangurira kwihangira imirimo, kubaha amahirwe yo kwiga angana, no kubahangira imirimo hagamijwe ko batishora mubikorwa by’ibiyobyabwenge no kwirinda ko ari bo bagerwaho n’ingaruka mbere na mbere.”

Agira ati “twebwe nka RIB kandi dushyira imbaraga mu bukangurambaga no gusaba abaturage kuduha amakuru hakiri kare kugira ngo turinde ibyaha ndetse tubikumire bitaraba.

Muri rusange RIB ivuga kuri bimwe mu byaha by’inzanduka mu mwaka ushize wa 2018, ivuga ko hakozwe ibyaha by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bingana n’ 3,307.

Hakozwe kandi ibyaha byo gusambanya abana bingana n’ 2,684 ibya ruswa no kunyereza umutungo 650, ibyo gusambanya ku gahato 373.
Hakowe kandi ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga 81 naho ibyicuruzwa byabantu bigera kuri 49.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka