Urubanza rwa Prince Kid rwimuriwe ku yindi Tariki

Urubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid rwagombaga kuba tariki ya 10 Werurwe 2023 rwimuriwe tariki 31 Werurwe 2023 kubera ko kuri uwo munsi hateganyijwe Inama y’Urukiko.

Ishimwe yari yagizwe umwere tariki 2 Ukuboza 2022 n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku byaha yari akurikiranyweho bya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ubushinjacyaha ntibwishimiye iki cyemezo cy’urukiko cyo kurekura Prince Kid buhita bujurira ahabwa itariki yo kuburana muri uku kwezi kwa Werurwe. Kuva Prince Kid yafungwa ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 16 bishingiye ku buremere bw’ibyaha ubushinjacyaha bwamushinjaga ko yakoze.

Irekurwa rya Ishimwe Umucamanza yavuze ko urukiko rwasuzumye impande zose z’abatangabuhamya ndetse rwumva n’uburyo Ishimwe Dieudonne yisobanuye ku byaha aregwa rusanga nta cyaha na kimwe kimuhama rusoma ko agizwe umwere ndetse rutegeka ko ahita afungurwa kuva uru rubanza rukimara gusomwa.

Kuva uru rubanza rwatangira kuburanishwa rwashyizwe mu muhezo ndetse n’abatangabuhamya nta wigeze agaragara mu ruhame kabone n’ubwo Prince Kid we, atahwemaga kubisaba.

Ishimwe Dieudonne yatawe muri yombi tariki 25 Mata 2022 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, atangira gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ishimwe Dieudonné ugiye gusubira mu rukiko kuburana ku byaha aregwa amaze icyumweru kimwe asezeranye imbere y’amategeko na Iradukunda Elsa, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017.

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, ku wa 2 Werurwe 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka