Urubanza rwa Ntaganda na Uwimana ruzasubukurwa ku wa mbere

Tariki 16/01/2012 nibwo Ntaganda Bernard, Uwimana Nkusi Agnes na Mukakibibi Saidath bazasubira imbere y’urukiko ry’ikirenga bisobanura ku byaha bashinjwa.

Uru rubanza rwari rwasubitswe tariki 02/11/2011 bitewe n’uko ubushinjacyaha butabonetse kubera imanza nyinshi bwari bufite.

Tariki 14/01/2012, umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yavuze ko ntakizabuza uru rubanza kuba kuko nta mbogamizi n’imwe iragaragazwa.

Tariki 11/02/2011 urukiko rukuru rwari rwakatiye Bernard Ntaganda igihano cyo gufungwa imyaka ine kubera ibyaha yari akurikirankweho birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gukora imyigaragambyo itemewe ndetse n’amacakubiri.

Agnes Nkusi Uwimana, umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo, n’umwabditsi mukuru wacyo, bari bajuririye mu rukiko rw’ikirenga nyuma y’aho urukiko rukuru rwa Repubulika rumukatiye igihano cyo gufungwa imyaka 17 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 250.

Agnes Uwimana akurikirankweho ibyaha byo gupfobya Jenoside, kuvutsa igihugu umudendezo, gusebanya, n’amacakubiri.

Umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru Umurabyo, Saidath Mukakibibi, we urukiko rukuru rwari rwamukatiye igihano cyo gufungwa imyaka 7.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka