Uru rubanza rwari rwasubitswe tariki 02/11/2011 bitewe n’uko ubushinjacyaha butabonetse kubera imanza nyinshi bwari bufite.
Tariki 14/01/2012, umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yavuze ko ntakizabuza uru rubanza kuba kuko nta mbogamizi n’imwe iragaragazwa.
Tariki 11/02/2011 urukiko rukuru rwari rwakatiye Bernard Ntaganda igihano cyo gufungwa imyaka ine kubera ibyaha yari akurikirankweho birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gukora imyigaragambyo itemewe ndetse n’amacakubiri.
Agnes Nkusi Uwimana, umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo, n’umwabditsi mukuru wacyo, bari bajuririye mu rukiko rw’ikirenga nyuma y’aho urukiko rukuru rwa Repubulika rumukatiye igihano cyo gufungwa imyaka 17 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 250.
Agnes Uwimana akurikirankweho ibyaha byo gupfobya Jenoside, kuvutsa igihugu umudendezo, gusebanya, n’amacakubiri.
Umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru Umurabyo, Saidath Mukakibibi, we urukiko rukuru rwari rwamukatiye igihano cyo gufungwa imyaka 7.
Leonard Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|