
Aba bagabo baregwa kuba barafatanyije gukubita umwana witwa Mbarushimana Theogene mu ijoro ryo kuwa 09 Nzeri 2016 bamwita umujura, bikamuviramo urupfu.
Abunganira abaregwa bagarutse ku busabe batanze mu iburanisha riheruka, basaba ko Nsanzumuhire Mamerito ureganwa na Maj Dr Rugomwa yabanza kuvurwa uburwayi bwo mu mutwe afite, urubanza rukazakomeza nyuma.
Maj Innocent Karara uhagarariye Ubushinjacyaha muri uru rubanza, we yatangaje ko abaregwa bari kwitwaza uburwayi bwo mu mutwe bwa Nsanzumuhire bagatinza urubanza rwagombye kuba ruburanwa rukava mu nzira.
Nyuma yo kumva impande zombi Urukiko rwategetse ko urubanza rusubikwa Nsanzumuhire ufite uburwayi bwo mu mutwe akabanza kuvuzwa, urubanza rukazasubukurwa tariki 09 Gashyantare 2017.
Mu iburanisha riheruka, Maj Dr Rugomwa yahakanye ko atishe uyu mwana, ahubwo avuga ko yafashe igisambo bakarwana.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
jye ndumva ibyo by’uburwayi bwo mumutwe bwowo murumuna wa mj Dr nukuri ndumva hakabanje gukorwa iperereza nababishinzwe ko koko uwo mugabo koko mbere y’urupfu rwuwo mwana koko yarafite ubwo burwayi hanyuma ababuranisha bazakurikiza ibisabwa murubanza kugirango urubanza rurangire impande zombi zinyuzwe