Urubanza rw’umuyobozi w’ ikinyamakuru Umurabyo ruzasubukurwa umwaka utaha

Urukiko rw’ ikirenga rwavuze ko urubanza ubushinjacyaha buregamo umuyobozi w’ ikinyamakuru Umurabyo, Agnes Nkusi Uwimana ndetse n’umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru Saidath Mukakibibi, ruzasubukurwa ku itariki ya 19 Mutarama mu mwaka wa 2012, kuko abashinjacyaha bafite imanza nyishi muri iki gihe.

Urukiko rwabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 Ugushyingo 2011 ku rukiko rwikirenga ku Kimihurura ubwo abaregwaga bahageze biteguye kuburana ariko ubushinjacyaha bukabura.

Agnes Nkusi Uwimana na mugenzi we bajuririye mu rukiko rw’ikirenga nyuma yaho urukiko rukuru rwa repubulika ruhamije Agnes ibyaha yaregwagwa n’ubushinjacyaha akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 17 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 250.

Agnes Uwimana akurikirankweho ibyaha byo gupfobya jenoside, kuvutsa igihugu umudendezo, gusebanya, n’amacakubiri.

Umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru Umurabyo Saidath Mukakibibi we urukiko rukuru rwari rwamukatiye igihano cyo gufungwa imyaka 7.

Kuri uyu wa kabiri kandi hari hateganyijwe urundi rubanza rw’umukuru w’ishyaka PS Imberakuri, Bernard Ntaganda. Uru rubanza narwo ntirwabaye kubera ko ubushinjacyaha butabonetse.

Tariki ya 11 Gashyantare uyu mwaka urukiko rukuru rwari rwakatiye Bernard Ntaganda igihano cyo gufungwa imyaka 4 kubera ibyaha yari akurikirankweho birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gukora imyigaragambyo itemewe ndetse n’amacakubiri.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka