Undi Munyarwanda uri muri Amerika ashobora koherezwa mu Rwanda
Nyuma y’imyaka itanu ashaka ubuhunzi muri Amerika, Umunyarwanda Ndayisaba Jean Wyclif, ashobora koherezwa mu Rwanda kubera ko, tariki 31/01/2012, urukiko rw’ubujurire rwo muri Leta ya Michigan rwanze ubujurire bwe ruvuga ko impamvu atanga yaka ubuhungiro nta shingiro zifite.
Mu nyandiko Ndayisaba yakoresheje yaka ubuhungiro muri Kamena 2008, avugamo ko atizeye umutekano we mu Rwanda kuko yatanze ubuhamya bwo gushinjura Ntakirutimana Elizaphan wari ufungiye Arusha mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) kubera ibyaha bya Jenoside yari akurikiranyweho.
Yatanze n’izindi mpamvu zitandukanye ariko zose ntizigeze zihabwa agaciro.
Ndayisaba ngo yashinjuraga umusaza ntakirutinka nk’umuntu bari barabanye, baranakoranye cyane mu idini y’abadivantisiti b’umunsi wa karandwi.
Ntakirutinka yari umushumba muri iryo torero aza gukatirwa igifungo cy’imyaka icumi ariko yitaba Imana atakirangije kuko yari ageze mu za bukuru (imyaka 82).
Ramsey Clark, wunganiraga Ntakirutimana mu rukiko ngo niwe wari wagiriye Ndayisaba inama yo kwaka ubuhungiro muri Amerika.
Ndayisaba yahunze u Rwanda mu 1994, ajya mu gihugu cya Congo avuyeyo ajya muri Nigeria, Benin, Burkina Faso, Ghana ubu akaba yari ageze muri Leta z’unze Ubumwe z’Amerika ariko umugore we n’abana baracyari muri Ghana.
Nk’uko bigaragazwa n’imyanzuro y’urukiko rw’ubujurire rwa Michigan, KigaliToday ifitiye kopi, Ndayisaba ashobora koherezwa mu Rwanda kuko hari n’inyandiko zamaze kugera i Kigali ariko biranashoboka ko yakoherezwa muri Burkina Faso kuko ariho HCR yamufashirije kubona impapuro zimwemerera kubaho buhunzi.
Mu kuboza umwaka ushize Amerika yohereje Umunyarwnda Mukeshimana Marie Claire mu Rwanda kubera ko yakoresheje ibyangombwa by’ibihimbano yinjira muri icyo gihugu.
Marie Josée Ikibasumba
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kigalitoday ndabemera!!!!!!!!!!
Muri abantu b’ababagabo nkunda gusoma inkuru zanyu zose ziracukumbuye. keep it up please
Amakuru yanyu ntahandi wayasanga kuko aba agifite uburyohe kandi ari umwimerere.
Harakabaho kgl2D