UN yatoye abayobozi b’urukiko ruzakurikirana imanza nyuma ya ICTR na ICTY

Akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye kashyize Hassan Bubacar Jallow ku mwanya w’umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwihariye ruzakurikirana imanza zizaba zitararangira ubwo urukiko mpuzamahanga mpamabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’urwashyiriweho icyahoze ari Yugoslavia (ICTY) zizaba zifunze.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Gambiya asanzwe ari umushinjacyaha mukuru muri ICTR. Azanakomeza gukora ako kazi abifatanyije n’uyu mwanya yahawe kugeza urukiko rufunze.

Perezida w’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho icyahoze ari Yugoslavia (ICTY), umucamanza Theodor Meron wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, we yatorewe kuba umuyobozi w’urwo rukiko rwihariye guhera tariki 01/03/2012. Aba bagabo bafite manda izamara imyaka ine.

Meron azakora aka kazi agafatanya n’ako yari asanganywe ko kuba Perezida wa ICTY kugeza rufunze.

Iri shyirwaho ry’aba bacamanza ryemejwe, tariki 29/02/2012, na Perezida w’akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye hamwe n’abacamanza bandi bazakora muri uru rukiko rwihariye; nk’uko tubikesha uburubuga rw’umuryango w’abibumbye.

Jallow na Meron batowe kubera ubunararibonye ndetse n’ubwitange bagaragaje mu kazi basanzwe bakora muri izo nkiko; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Ban Ki-Moon.

Urukiko rwihariye ruzakurikirana imanza zo muri ICTR ruzatangira gukora tariki 01/07/2012 naho uruzakurikirana imanza za ICTY ruzatangira tariki 01/07/2013.

Umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye, Ban Ki-Moon yasabye aba bagabo kurangiza imanza zose bitarenze umwaka wa 2014.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka