Umwanditsi wa ICTR yagizwe umujyanama udasanzwe wo gukumira Jenoside muri UN

Umunyabanga w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-Moon, yagize Adama Dieng wari umwanditsi w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) umujyanama we mu gukumira Jenoside.

Dieng ukomoka mu gihugu cya Senegali yafashe umwanya w’ubwanditsi bwa ICTR guhera mu mwaka wa 2001 akaba yari muri mandat ye ya gatatu yari kuzarangira muri 2014.

Dieng w’imyaka 62 ni inzobere mu guharanira uburenganzira bwa muntu kandi yagize uruhare mu gushyigikira ibihugu bigendera ku mategeko, mu kurwanya umuco wo kudahana, kongerera ubushobozi ibigo binyuranye mu bijyanye n’ubutabera na demokarasi harimo itangazamakuru; nk’uko itangazo ryasohowe na UN ribivuga.

Dieng yakoze imirimo itandukanye mu gihugu cya Senegali avukamo. Yabaye umwanditsi w’urukiko rw’umurimo muri Senegali. Muri 1973, Dieng yabaye umwanditsi w’urukiko rw’ikirenga rwa Senegali mu gihe cy’imyaka itandatu.

Mu mwaka 1982, Dieng yakoze muri komisiyo mpuzamahanga y’abacamanza aho yabaye umunyabanga nshingwabikorwa agira n’uruhare rugaragara mu gushyiraho urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu n’itegeko rikumira kandi rirwanya ruswa.

Urwego rwo gukumira Jenoside agiye gukoramo rwashywizweho n’Umuryango w’Abibumbye muri 2004 rufite inshingano zo gukusanya no gusesengura amakuru yatera Jenoside.

Urwo rwego kandi rwahawe inshingano zo kugira inama umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye, inama ishinzwe umutekano ku isi no gukora imyanzuro yashingirwaho mu gukumira Jenoside.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka