Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi akurikiranyweho kwaka ruswa y’ishimishamubiri
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Uwamungu Theophile, umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi (Greffier) yafunzwe akurikiranyweho ibyaha byo kwaka ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no kwiyitirira urwego rw’umwuga.

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ibi byaha yabikoze yizeza umukiliya w’igitsina gore wari watanze ikirego ko urubanza rwe azarwigiza ku matariki ya hafi kuko abifitiye ubushobozi nk’umucamanza.
Uwafashwe ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irashimira uwatanze amakuru kugira ngo ukekwaho icyaha afatwe, inakangurira abaturarwanda bose gutinyuka bagatanga amakuru ku babaka ruswa iyo ari yo yose kuko ari bwo buryo byo kuyirandura burundu mu Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|
Kandi buriya umugore we nawe aragifite none azize icyabandi kandi iwe kiriyo.