Umuyobozi wa DN International wari warahunze ubutabera bw’u Rwanda yafatiwe muri Kenya

Umunyemari ukomoka muri Kenya Nathan Loyd Ndung’u wari Umuyobozi wa DN International Ltd washakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uburiganya yatawe muri yombi ubwo yari avuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nathan Loyd Ndung'u
Nathan Loyd Ndung’u

Ikinyamakuru cya The East African cyatangaje ko uyu mugabo usanzwe ufite ubwenegihugu bwa Amerika yatawe muri yombi muri iki cyumweru, ku bufatanye na Polisi mpuzamahanga ndetse ku wa Gatatu tariki 2 Gashyantare akaba yaragejejwe imbere y’urukiko rwa Nairobi.

Iki kinyamakuru cyatangaje kandi ko Urukiko Rukuru rwa Milimani, rwategetse ko akomeza gufungwa kugeza ku wa Gatanu ari nabwo hazatangazwa umwanzuro warwo. Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko uyu mugabo aramutse arekuwe yahita atoroka agasubira muri Amerika.

Umushinjacyaha, Catherine Mwaniki, yasabye ko afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Inland Container Depot, iminsi 21 mu gihe hategerejwe ko yoherezwa mu Rwanda. Gusa abanyamategeko bunganira Loyd, barimo Cliff Ombeta na Danstan Omari bamaganye icyemezo cy’Ubushinjacyaha bavuga ko umukiriya wabo agomba guhita arekurwa.

Ku wa Gatanu tariki 4 Gashyantare 2022 nibwo hazasomwa umwanzuro w’Urukiko Rukuru rwa Milimani niba uyu mugabo agomba guhita yoherezwa mu Rwanda agafungwa. Umwanzuro uzasomwa n’Umucamanza, Bernard Ochoi.

Mu 2008 nibwo uyu mushoramari Nathan Loyd wo muri Kenya, abinyujije mu kigo yari yarashinze cya DN International Ltd, yatangiye gukorera mu Rwanda umushinga wo kubaka umudugudu w’amacumbi agezweho ‘Green Park Villas’ mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Uyu mushinga wo kubaka Green Park Villas ntiwarambye kuko nyuma y’umwaka umwe gusa, hatangiye kuzamuka ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo, inzu 50 zagombaga kuba zamaze kubakwa mu mwaka umwe, warangiye hubatswe izitageze ku 10.

KCB Bank, abari baguze inzu muri uyu mushinga n’abari abakozi bawo bahise bitabaza inzego zirimo Polisi y’Igihugu, ndetse umushoramari Nathan Loyd wari n’Umuyobozi wa DN International Ltd, ahita atabwa muri yombi.

Mu 2011 nibwo uyu mushoramari yaje kurekurwa kugira ngo aburane ari hanze ariko aza gutoroka ahunga Igihugu. Uyu mushoramari washakishwaga n’u Rwanda yari yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuriganya no kunyereza umutungo. Icyo gihe yaburanishijwe adahari, ahamwa n’icyaha akatirwa ku ya 27 Nzeri 2012, nyuma aza gushyirwa ku rutonde rutukura rwa Interpol rw’abashakishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka