Umuyobozi w’uburenganzira bwa muntu yiyemeje kongera ingufu mu buvugizi

Perezida mushya wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rukiko rw’Ikirenga yiyemeje kuzuza inshingano yatorewe muri iyi komisiyo ashyira ingufu mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Nyuma yo kumanika ikiganza afashe ibendera ry’igihugu arahira, tariki 17/04/2012, Madeleine Nirere yagize ati: “Ni ugushyiraho ingufu mu gukemura ibibazo by’abaturage dukorana n’izindi nzego zo mu gihugu haba no mu bucamanza”.

U Rwanda rwiyemeje kurengera ubuzima bwa muntu no kubahiriza uburenganzira bwabo; nk’uko byashimangiwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Sam Rugege.

Agace ka gatandatu k’itegeko nshinga rya Repuburika y’u Rwanda kavuga ko Abanyarwanda biyemeje kubaka Leta igendera ku mategeko ashigiye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Ibyo bizafasha Perezida wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rukiko rw’Ikirenga mu mikorere ye ya buri munsi, azirikana inyungu z’igihugu; nk’uko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yakomeje abisobanura.

Yagize ati: “Ibi bizatuma n’abandi bahora baharabika u Rwanda ko rutubahiriza uburenganzira bwa muntu batabona ababumva kuko muzaba mwagaragaje isura nyayo ishingiye ku bimenyesto bifatika”.

Nirere wasimbuye Kayitesi Zainabu Sylvie, yahoze ari umunyabanga mukuru muri Sena, ashinzwe amategeko. Kayitesi we yagizwe umuyobozi wungirije w’Urukiko rw’ikirenga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka