Umunyafurika wa mbere yarahiriye kuba umushinjacyaha mukuru muri ICC

Umutegarugori Fatou Bensouda ukomoka muri Gambiya, tariki 15/06/2012 yarahiriye kuba umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rukorera i La Hague mu Buholandi.

Umutegarugori Fatou Bensouda, arahira yemereye abahohotewe ko aribo bari ku isonga y’ibyo azakora nk’uko urubuga rwa internet rwa BBC rubitangaza.

Bensouda yavuze ko icya mbere azakemura ari ikibazo kiri hagati y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha na Libya, kugira ngo hasobanuke uko umuhungu wa Gaddafi, Saif al-Islam uregwa ibyaha byakorewe inyoko muntu azaburanishwa.

Bensouda kandi ngo azanakurikirana urubanza rwa Laurent Gbagbo wahoze ayobora igihugu cya Cote d’Ivoire.

Uyu mutegarugori wigeze kuba minisitiri w’ubutabera muri Gambiya asimbuye Luis Moreno Ocampo ukomoka muri Argentine ku mwanya w’umushinjacyaha mukuru wa ICC.

Bensouda ni umugore w’impuguke mu by’amategeko akaba yarabanje gukora mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzaniya, akaba yari asanzwe anungiririje Luis Moreno Ocampo.

Agiye ku mwanya w’umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga rw’i Lahaye mu gihe abenshi bakurikiranwe na ICC bakomoka muri Afurika, barimo Perezida wa Sudani y’Amajyaruguru, Omar al-Bashir n’uwahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire, Laurent Gbagbo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka