Umujyi wa Kigali wahawe abagenzacyaha bo kurwanya ruswa ivugwa mu myubakire

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuriye Urwego rw’Umuvunyi icyo burimo gukora kuri ruswa ivugwa mu myubakire no mu itangwa ry’ibyangombwa by’ubutaka.

Ibiro by'Umujyi wa Kigali
Ibiro by’Umujyi wa Kigali

Icyegeranyo cyo mu mwaka ushize wa 2020 cy’Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda(RGB) kigaragaza ko abaturage bangana na 33% basabwe ruswa kugira ngo bahabwe ibyangombwa bibemerera kubaka.

Umuvunyi Mukuru wungirije Mukama Abbas yagaragarije Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire, Dr Mpabwanamaguru Merard, ikibazo cy’iyi ruswa mu kiganiro cyabereye kuri Televiziyo y’u Rwanda mu gitondo cyo ku wa 08 Ugushyingo 2021.

Dr Mpabwanamaguru yemeye ko hari abakozi bashinzwe iby’ubutaka n’imyubakire batinda gutanga ibyangombwa byo kubaka cyangwa iby’ihererekanya ry’ubutaka, bategereje ko ba nyirabyo babanza gutanga ruswa.

Yatanze urugero rw’umuturage wasabye icyangombwa cyo kubaka gitangwaho amafaranga ibihumbi 60 by’iyo serivisi, ariko umuhanga mu bwubatsi(Architect) agatinda kukimuha kuko ngo yamusabaga kubanza kumuha amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu.

Yavuze ko uretse ubukangurambaga bwo kubwira abaturage ko serivisi bahabwa na Leta atari impuhwe baba bagiriwe, Urwego rw’Ubugenzacyaha bwahaye Umujyi wa Kigali abakozi bo kugenzura no guta muri yombi abakora mu by’ubutaka basaba ruswa abaturage.

Yagize ati "RIB yaduhaye abakozi dukorana na bo mu Mujyi wa Kigali, kugira ngo bya bikorwa bibi twabonaga bijye bihita bigenzwa ako kanya".

Dr Mpabwanamaguru abwira abajya gusaba ibyangombwa by’ubutaka baba barakoze ihererekanya, ko nyuma y’iminsi 15 biba byamaze kuboneka (ni mu rwego rwo kubakebura kugira ngo nibitinda bazajye batangira gukurikirana).

Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Mukama Abbas avuga ko kuba RGB igaragaza abantu 33% basabwe ruswa mu bijyanye n’imyubakire, ari ikibazo uturere twose mu gihugu dukwiriye gufashwa kurwanya.

Mukama yagize ati "Mu midugudu, mu tugari,...ni ho bibera, tukibaza uburyo Umuyobozi ushinzwe iby’ubutaka mu Karere azamenya ibihabera byose bikatuyobera, twiriranywe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu umunsi wose, yemera ko mu Nama y’Abaminisitiri bazongerera uturere abakozi bo kubunganira mu gihe cy’amezi atandatu byibura".

Mukama asaba ubuyobozi bw’uturere gushyiraho gahunda zo gukemurira abaturage ibibazo bijyanye n’ubutaka mu buryo bwa rusange(icyo bise Land week), batikanga Covid-19 kuko benshi ngo bamaze guhabwa urukingo, bakazajya berekana ibyemezo.

Umuvunyi Mukuru wungirije hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije basanga hanakwiye gufatwa ingamba ku bijyanye n’abubaka imiturire y’akajagari mu maso y’inzego zitandukanye, bitewe n’uko abubaka izo nzu ngo baba batanze ruswa.

Ibiganiro bigamije kurwanya ruswa mu gihugu byatangijwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Dr Faustin Nteziryayo ku wa mbere tariki 07 Ugushyingo 2021, bikazamara icyumweru bikorwa n’inzego zitandukanye z’igihugu.

Mu nzego zifatanyije n’Ubucamanza bw’u Rwanda muri iyi gahunda harimo Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST), Urwego rw’Umuvunyi, Ubushinjacyaha, Ubugenzacyaha, Polisi y’Igihugu, Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS) n’Urugaga rw’Abavoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ese umuntu ashatse nkokubaka akazu gafata amazi nabwoningombwa gushaka icyangombwa?

Manirafasha elas yanditse ku itariki ya: 17-12-2022  →  Musubize

MUZE KUMPAMAGARA MBAHE AMAKURU. GUSA HARI SMS NARAYE NANDITSE KURI GOGLE IRIHO AMAZINA YANJYE NTIMUTUME IJYAHO. NIJYANYE N’INZU IRIMO KUBAKWA IDAFITE IBYANGOMBWA.

j yanditse ku itariki ya: 28-04-2022  →  Musubize

muraza kumpamagara mbarangire ahantu iyo nzu iherereye. ariko hari sms naraye nohereje nka saa moya iriho amazina yanjye ntimutume ijyaho batazamfata bakanyica .

j yanditse ku itariki ya: 28-04-2022  →  Musubize

MFITE AMAKURU Y’ AHANTU HARIMO KUBAKWA INZU ITAGIRA IBYANGOMBWA. DUSHOBORA NO KUZABONA N’IZINDI.

JJJJ yanditse ku itariki ya: 27-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka