Uko abaturage babona ubutabera bw’u Rwanda ni byo by’ingenzi - Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Prof. Sam Rugege ukuriye Urukiko rw’Ikirenga yemeza ko ubutabera bw’u Rwanda bushishikajwe n’uko abaturage bishimira ibyo bubakorera, kurusha ibyo abanyamahanga batekereza ku Rwanda.

Agira ati: “Abaturage badufitiye icyizere kandi nibyo bya ngombwa; ibivugwa hanze ntago bitureba cyane, ahubwo icyo tureba ni uko Abanyarwanda bishimiye uko inkiko zikora”.

Prof. Rugege yemeza ko gusobanurira abanyamahanga ibyo bakora aribyo bibafasha kumenyekanisha ukuri ku butabera bw’u Rwanda. Gusa ngo gusobanurira abanyamahanga ibyo bagezeho, ntibivuze ko baba bahangayikishijwe n’ibyo abibaza byinshi ku butabera bw’u Rwanda batekereza.

Kuri uyu wa mbere tariki 01/10/2012 abacamanza baturutse mu Nteko ishinga amategeko ya Afurika y’Uburasirazuba (EAC) baje mu Rwanda kwigira ku byo u Rwanda rwagezeho mu butabera.

Uwari uhagarariye iri tsinda ryari riherekejwe na Hon. Bazivamo, yatangaje ko bari kuzenguruka mu bihugu bya EAC kugira ngo barebe iby’ingenzi bazakwirakwiza ku rwego rw’akarere. Yanavuze ko hari ibyatangiye gukorwa nk’inkiko Gacaca, muri Kenya na Tanzania.

Inkiko Gacaca n’Abunzi nta handi wabisanga ku isi uretse mu Rwanda, mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda bifuje kuzakoresha uburyo bwo kwishyura amafaranga mu nkiko hakoreshejwe telefoni; nk’uko muri Kenya bigenda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikizere abaturage dufitiye ubutabera si cyinshi. nawe se umuntu arihandagaza ngo ikigega cy’indishyi ntikizabaho ubwo butabera buruzuye?

Kwizera yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka