Uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yishimiye uburyo Abanyasierra Leone babayeho muri gereza ya Mpanga

Kuri uyu wa gatanu, uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yasuye gereza ya Mpanga mu rwego rwo kwirebera uko abafungwa bo mu gihugu cya Sierra Leone baje kurangiriza igihano cyabo mu Rwanda babayeho.

Ben Liewellyn Jones OBE yabashije kwirebera ubukorikori n’imyuga ikorerwa muri iyo gereza. Nyuma yo gusobanurirwa imikorere ya gereza ya Mpanga ndetse n’uko abafungwa bo muri Sierra Leone babayeho yatangaje ko yishimiye uko gereza ya Mpanga ukurikirana imibereho y’abafungwa.

Ben Liewellyn Jones OBE yagize ati “Ntabwo nzi cyane ibijyanye n’amagereza ariko nshimye ubuzima Abanya-Sierra Leone babayeho. Nejejwe kandi n’ibikorwa by’ubukorikori bakorera hano”.

Mu minsi ishize ibinyamakuru byo muri Sierra Leone biherutse gutangaza inkuru ivuga ko imfungwa z’Abanya-Sierra Leone zifungiye i Mpanga zibayeho nabi. Ibi byatumye minisitiri wungirije ushinzwe ubutabera wo muri Sierra Leone yiyizira kwirebera niba ibyo bavuga ari byo. Ubwo yamaraga kubasura, yatangaje ko babayeho neza nta kibazo bafite.

Gereza ya Mpanga yubatswe 2002 ikaba ifite ubushobozi bwo kujyamo abafungwa bagera ku 7500. Ubu hafungiwemo abafungwa 7172, barimo abagabo 6783 n’abagore 389.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka