Ubushinjacyaha ntibuzajenjekera Dr. Habumuremyi - Umushinjacyaha Mukuru

Ubushinjacyaha bwavuze ko butazajenjekera Dr. Pierre Damien Habumuremyi, kuko ngo atagaragaza amafaranga yo kwishyura imyenda afitiye abantu batandukanye, irenga amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe.

Dr. Habumuremyi afunzwe akekwaho gutanga sheki itazigamiye n'icyaha cy'ubuhemu
Dr. Habumuremyi afunzwe akekwaho gutanga sheki itazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu

Dr. Pierre Damien Habumuremyi ufunzwe by’agateganyo, yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva muri 2011-2014, akaba yarafashwe yari akiri Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Impeta n’Imidari by’ishimwe (CHENO).

Ubugenzacyaha bwamutaye muri yombi ku wa gatanu tariki 03 Nyakanga 2020, bumukurikiranyeho gutanga sheki zitazigamiye ndetse n’icyaha cy’ubuhemu, aho bimwe ngo yabikoraga mu izina rya Kaminuza ye yitwaga Christian University of Rwanda.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Aimable Havugiyaremye, mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 28/7/2020, ari kumwe n’Ubugenzacyaha, yavuze ko nta gahunda yo gusonera Dr. Habumuremyi ngo ni uko yabaye Minisitiri w’Intebe.

Havugiyaremye yagize ati “Ubundi ihame ni uko yakabaye akurukiranwa n’ubutabera ari hanze ya gereza, ariko imiterere y’ibyaha aregwa ntibimwemerera”.

Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye
Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye

Ati “Hari abantu kugeza ubu bari baratinye gutanga ibirego kuko Dr. Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe, arekuwe rero hari ibimenyetso ashobora gusibanganya. Habumuremyi nka Minisitiri w’Intebe...ndagira ngo mbabwire ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko”!

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika avuga ko uretse sheki zitazigamiye Dr. Habumuremyi yasinyiye abantu ziriho amafaranga arenga miliyoni 200, ngo hari n’abandi bantu afitiye imyenda, yose hamwe ikaba irenga amafaranga miliyari imwe n’ibihumbi magana atanu (1,000,500,000Frw).

Havugiyaremye akomeza avuga ko Ubushinjacyaha bwabajije Dr. Habumuremyi niba aramutse arekuwe akaburana ari hanze, aho yazavana amafaranga yo kwishyura abantu bose afitiye amadeni (imyenda), avuga ko azajya gushakisha.

Iperereza Ubushinjacyaha bwakomeje gukora ngo rigaragaza ko imitungo yose Dr. Habumuremyi yagakwiye kugurisha kugira ngo yishyure imyenda afitiye abantu, yose yafatiriwe n’amabanki.

Umushinjacyaha Mukuru akomeza aburira abantu ko gutanga sheki itazigamiye ari icyaha cyahagurukiwe, kuko cyari gisigaye gifatwa nk’ikidafite uburemere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Umunyamakuru wa kigalitoday witwa SIMON KAMUZINZI urubanza rwa Habumuremyi Pierre Damien RP/ECON 00042/2020/TB/NYGE ruri mu rukiko rw`ibanze rwa Nyarugenge rwari kuzaburanishwa kuwa 28/09/2020 saa 08h00, none rwigijwe bugufi. Ruzaburanishwa kuwa 18/09/2020 saa 08h00.Impamvu yatanzwe ni uko uru rubanza ruri mu manza zimunga ubukungu.
Abanyamakuru rero muratumiwe kandi nanjye nzaba mpari, ndukurikiranira hafi kubera ko ndi mu barega (Victims).

BIGIRIMANA JMV yanditse ku itariki ya: 13-09-2020  →  Musubize

Ikibazo cy’ubutabera mu Rwanda Ni uko batibuka ko we ubwe yakabaye ingwate kuko yabaye premier ministre.ibi bivuga ko yabasha gushaka ariya mafaranga byoroshye.ari hanze akoresheje abamugirira icyizere akaba yabagurisha imigavane muri université ye cga se n’ibindi atunze akaba yabigwatiriza cga akabigurisha

Rucamukibatsi yanditse ku itariki ya: 29-07-2020  →  Musubize

Abantu bakira cyane babanje gukora amanyanga nibo benshi.Birababaje kubona ibintu Imana itubuza (ubujura,ubusambanyi,amanyanga,kubeshya,ruswa,intambara,etc…) bikorwa na billions/milliards z’abantu. Yesu yerekanye ko “abakristu nyakuri” ari bake cyane.Bisaba imihate kugirango ukore ibyo Imana ishaka.Umukristu nyawe,atandukanye n’abantu bible yita “abisi”.Aho gushyira imbere ibyisi,umukristu nyawe ashaka Imana cyane.Akabifatanya n’akazi gasanzwe.Akazahembwa kuzuka ku munsi wa nyuma,agahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko Yohana 6,umurongo 40 havuga.Ubwo nibwo buzima nyakuri.Ibindi ni ukwiruka inyuma y’umuyaga nkuko bible ivuga.Ntitukishinge bariya bavuga ko iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Ni ikinyoma.

gisagara yanditse ku itariki ya: 29-07-2020  →  Musubize

Aramutse aburanye arihanze byamufasha nokwishyura iryodene

Ndayishimiye Vedaste yanditse ku itariki ya: 28-07-2020  →  Musubize

Nonese ubwo amaherezo azaba ayahe?niba imitungo ye yakavuyemo ubwishyu iri mu maboko y’ama bank,bizagenda gute?Ese kumufunga byo akonsoma Leta byo byunguye iki?ese nimukomeze kumufunga byo abongabo abereyemo amadeni bazishyurwa bate?

Alias yanditse ku itariki ya: 28-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka