Ubushinjacyaha bufite ingamba zo kutazongera kugira ibirarane by’imanza

Inzego z’Ubshinjacyaha bw’u Rwanda zafashe ingamba zo kutazongera kurangwa n’ibirarane by’imanza zitarangijwe no kwirinda ko havuka ibindi, nyuma y’aho zirangirije ibirarane zari zifite kuva mu mwaka wa 2004.

Ikibazo cy’ibirarane by’imanza cyari kimaze kuba ingorabahizi mu rwego rw’ubushinjacyaha kuva aho ruhurijwe n’ubutabera. Mu ivugurura ryabaye mu 2004, byaje kugaragara ko hari ibirarane by’imanza bigera ku bihumbi 35 ku rwego rw’bushinjacyaha.

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Martin Ngoga, avuga ko hari ingamba nyinshi zafashwe zo guhangana n’iki kibazo, harimo kubanza kurangiza izitarangijwe, kugira ngo bitange isura nziza ku Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa mbere tariki 10/09/2012, Ngoga yatangaje ko biyemeje gukurikirana ko dosiye yinjiye mu bushinjacyaha itagomba kurenzamo ukwezi.

Ati: “Hari uburyo bwashyizweho bwo gukurikirana y’uko ibyo biyemeza (abashinjacyaha) bizashyirwa mu bikorwa y’uko dosiye yinjiye mu bushinjacyaha igomba kurangira mu kwezi umwe, niba hari ikibazo kivutse gituma ibyo bitari bushoboke umushinjacyaha ubishinzwe akabimenyekanisha”.

Bimwe mu byatumaga ikibazo cy’ibirarane by’imanza kibaho ni akazi kenshi ku mushinjacyaha ariko hatanzwe ingamba zo gukorera mu matsinda no gukorera mu mihigo; nk’uko ubushakashatsi bwakozwe bwabigaragaje.

Ibyo kandi bijyana no kureba ubwiza bw’imanza zaciwe kuko ntacyo byaba bimaze guca imanza nyinshi zidafatika.

Uburyo bwo kureba niba imanza zaciwe neza ku bushinjacyaha ni ukuzitsinda; nk’uko Ngoga yabitangaje.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka