Uburyo Abanyarwanda babanye bifitanye isano no kubaka ubutabera - Minisitiri Busingye

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, aravuga ko uburyo Abanyarwanda babanye muri iki gihe ari umusaruro w’intambwe igihugu cyafashe mu kubaka ubutabera.

Ubwo yatangizaga amahugurwa ku bijyanye n’ubutabera nyuma y’ibihe by’intambara “Transitional Justice and peace building course“ i Nyakinama mu karere ka Musanze kuri uyu wa gatatu tariki 21/08/2013, minisitiri Jonston Busingye yibukije ko ibihugu bivuye mu bihe by’amajye aribyo biba bigomba kwishakamo ibisubizo.

Minisitiri Busingye yatanze urugero rw’u Rwanda, rwafashe inzira ya Gacaca, kugirango igihugu gitange ubutabera, ari nako cyunga Abanyarwanda ndetse abari bafite imanza zikarangizwa mu gihe gito.

Ati: “Amahoro igihugu gifite, iterambere igihugu gifite, uburenganzira bwa muntu, imikorere y’inzego, byose bifitanye isano ikomeye n’inzira igihugu cyafashe yo kubaka ubutabera nyuma y’ibihe bibi igihugu cyari kirimo hakoreshejwe inzira zidasanzwe”.

Minisitiri Busingye yemeza ko inzira zisanzwe z'ubutabera zitabasha gukemura ibibazo bikurikira ibihe by'amakimbirane.
Minisitiri Busingye yemeza ko inzira zisanzwe z’ubutabera zitabasha gukemura ibibazo bikurikira ibihe by’amakimbirane.

Minisitiri Busingye yasobanuriye abitabiriye aya mahugurwa y’icyumweru kimwe baturuka mu bihugu bitandatu by’Afurika, uburyo Abanyarwanda bagaruye umuco wabo wa kera wo kwicara mu gacaca maze bagakemura amakimbirane yabaga yabugarije.

Yabasobanuriye ko Gacaca ari ubutabera bwatekerejwe n’Abanyarwanda, bukorwa n’Abanyarwanda babukorera abandi Banyarwanda, kandi bukaba bwarabashije gucira imanza abarenga miliyoni imwe mu gihe kitarenze imyaka irindwi.

Inzira zisanzwe z’ubutabera ntabwo zakemura ibibazo bikurikira ibihe by’amajye

Minisitiri Busingye yabwiye abantu 25 bakora mu bijyanye n’umutekano mu bihugu biheruka gusohoka mu makimbirane n’intambara ko inzira zisanzwe ntacyo zamarira ibibazo by’ingutu igihugu kiba gifite nyuma y’amakimbirane n’intambara.

Ati: “Bigenda bigaragara ko inzira zisanzwe z’ubutabera nk’inkiko, polisi, parike n’izindi zidashobora gukemura ibibazo bikurikira ibihe by’amajye igihugu kiba kinyuzemo…”.

Yagarutse kandi kuri gahunda zitandukanye nk’itorero, umuganda n’izindi, zose zigamije kugarura umuco w’Abanyarwanda wo guhura bagafatanya gukora ibikorwa runaka ari nako bikemurira bimwe mu bibazo biba byugarije umuryango wabo.

Abitabiriye aya mahugurwa baturuka mu bihugu bitandatu by'Afurika.
Abitabiriye aya mahugurwa baturuka mu bihugu bitandatu by’Afurika.

Walter Bogita Ongeri, umwe mu baturutse muri Kenya aje muri aya mahugurwa, asanga hari isano nini hagati y’amahoro, umutekano ndetse n’iterambere, bityo ngo bakaba baje mu Rwanda kugirango basangire ndetse buri wese yigire ku wundi.

Ati: “Tuzi ko iki gihugu cyagize ibibazo mu 1994, ariko imiyoborere cyabonye nyuma yaho yatumye kigira isura nshya, itandukanye n’iyo twari twabonye. Ibi byatweretse ko imiyoborere myiza ishobora guhindura igihugu cyari cyaragoswe n’amakimbirane”.

Col Jill Rutaremara, umuyobozi w’ishuri Rwanda Peace Academy, yavuze ko ibihugu byitabiriye aya mahugurwa ari Burkina Faso, Burundi, Kenya, Rwanda, South Soudan na Uganda. Avuga kandi ko aya mahugurwa agamije kwerekana akamaro k’ubutabera bwa nyuma y’ibihe bikomeye mu kubaka amahoro.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igihugu kimaze gutera imbere mu byerekeranye n’ubutabera ndetse ibi akaba aribyo byahaye ubutabera bw’u rwanda ubudakemangwa kandi bukanabuha kwizerwa na buri munyarwanda wese, ibi rero ni nabyo byaje gutuma n’abnanyarwanda bose bagirana imibanire myiza kandi ibakwiriye, ntagushidikanya ko kugeza ubu abanyrwanda tubanye neza kandi binashimishije kuko ni intambwe idasumbwa tumaze gutera.

dukuze yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka