Ubucucike mu magororero yo mu Rwanda bwagabanutseho 6.4%

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu(NCHR) yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024 ubucucike mu magororero(amagereza) bwagabanutse ku rugero rwa 6.4% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2022/2023.

Iyi raporo yatangarijwe Inteko ku wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, ivuga ko ijanisha ry’abafungiye mu magororero y’u Rwanda ugereranyije n’abo yagenewe kwakira, ryagabanutse kuva kuri 140.7% mu mwaka wa 2022/2023 kugera kuri 134.3% muri 2023/2024.

Mu magororero afite ubucucike bw’abagororwa buri ku kigero gikabije, harimo irya Rwamagana riri kuri 159,2%, Rusizi riri kuri 158,6%, Nyarugenge ririmo ubucucitse buri ku rugero rwa 158%, Huye iri kuri 143.5% na Muhanga ikaba kuri 142,8%.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), Umurungi Providence, yagize ati "Mu bikorwa duteganya mu mwaka wa 2024/2025, tuzakomeza gushyira imbaraga mu bushakashatsi ku mpamvu zitera ubucucike mu magororero."

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ivuga kandi ko mu igenzura yakoze muri za kasho 72 z’Ubugenzacyaha mu mwaka wa 2023/24, yasanze mu bantu 4,852 bari bazifungiwemo, harimo 4,821 (99,4%) bari bafite impapuro zibafunga, mu gihe 31 (0,6%) izo nyandiko ntazo bari bafite, kuko ari bwo bari bakigeramo.

Iyi Komisiyo ivuga kandi ko ibyaha bitatu birimo ubujura (buri ku kigero cya 62,5%), ibiyobyabwenge (8,5%) no kwangiza ibikorwa remezo (7,5%), biri ku isonga mu bituma abantu bajyanwa mu bigo binyurwamo by’igihe gito(Transit Centers).

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ivuga ko muri ibyo bigo 28 binyurwamo by’igihe gito, yasanze harimo abantu 8,373 (abagabo 7,632, abagore 332, abahungu 365, abakobwa 44) ndetse n’abana bato 19 bari kumwe na ba nyina.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka