Ubucucike mu magororero bwagabanutseho 46,8%
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Biruta Vincent, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside ko ingamba Leta yashyizeho zatangiye gutanga umusaruro ku bucucike buri mu magororero hirya no hino mu gihugu kuko bwagabanutseho 46,8%.
Minisitiri Dr Biruta yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe mu biganiro yagiranye n’iyi Komisiyo byari bigamije kumenya ingamba Leta ifite ku bibazo bikigaragara mu magororero.
Ikibazo cyibanzweho n’ikibazo cy’ubucucike kikigaragara mu magororero ari hirya no hino mu gihugu bigatuma uburenganzira bw’abagororwa butubahirizwa uko bikwiriye.
Minisitiri Dr Biruta avuga ko hazakomeza ibikorwa byo kugabanya ubu bucucike bikazakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2026-2027 ko hazavugururwa hakanagurwa za Kasho za Polisi zishaje, kandi ko Leta izakomeza gushyiraho ingamba zo kugabanya ubucucike mu magororero hirya no hino mu gihugu binyuze no muri gahunda y’ubuhuza.
Minisitiri Biruta avuga ko Kasho zizaherwaho zivugurwa ari izo muri Gasabo mu mujyi wa Kigali, Nyamata mu Bugesera, Rushaki muri Gicumbi, Kinigi na Nkotsi muri Musanzi, Busasamnaa muri Nyanza, Bugeshi muri Rubavu, Jenda muri Nyabihu na Bweyeye muri Rusizi.
Minisitiri avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka bizagenda bikorwa uko ingengo y’imari iboneka ndetse ko ibonekeye rimwe ibyo bikorwa byose byakorerwa rimwe.
Yavuze ko Leta yashyizeho gahunda y’uburyo aya magororero ubucucike bwagabanuka ko hashyizweho gahunda y’ubuhuza aho uwakoze icyaha n’uwagikorewe bahuzwa hakabaho gutanga imbabazi uwakoze icyaha akarekurwa.
Ikindi nuko hari abagiye barekurwa ku mbazi z’umukuru w’igihugu ndetse hakaba n’abarangiza igihano ku bakoze ibyaha bya Jenoside bagiye bategurwa bagasubira mu miryango yabo.
Ati“Ibyo byose byatumye ubucucike bugabanuka buva ku 144% bugera kuri 97,2% , kandi ingamba ziriho zizakomeza kugabanya ubwo bucucike”.
Minisitiri Biruta yavuze ko hafashwe indi ngamba yo kugabanya ubucucike mu igororero rya Mageragere, aho abahacumbikirwaga baje kuburana ku nkiko zo muri Kigali bazajya bahita basubizwa gufungirwa aho baturutse.
Ati“Igororero rya Mageragere rigira ubucucike biturutse kuba rinacumbikira abaje kwivuza, mu bitaro bikuru biri muri Kigali, cyangwa se hagacumbikirwamo abandi baba baje kuburanira i Kigali”.
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside Madina Ndangiza yatangaje ko ibibazo bari babajije Minisitiri banyuzwe n’ibisubizo yabahaye.
Ati “ Twishimiye ko bigenda bigabanuka uko imyaka yagiye itambuka kandi dufite ikizere cy’uko bizagabanuka kurushaho dukurikije ingamba Leta ifite kandi natwe tuzakurikirana tumenye uko byagiye bikemurwa”.
Gusa nanone Depite Ndangiza yavuze ko hakiri imbogamizi ku bajyanama b’ubuzima bwo mu mutwe bakiri bake kuko ubu ari bane gusa mu magororero agera kuri 14 ari mu gihugu agasanga Leta ikwiriye kubyitaho kuko abantu bafungwa bahura n’ikibazo cy’ihungabana ryo mu mutwe.
Kuri iki kibazo Minisitiri Dr Biruta avuga ko bikir imbogamizi ko haboneka abajyanama bahagije muri buri gororero kuko abize ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bakiri bake ugereranyije n’abakenera iyi serivisi.
Minisitiri avuga ko uko uko abize bazajya barangiza hazajya hagenwa abajya gufasha abari muri aya magororero.
Raproro yakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ko ubucucike mu magororero yo mu Rwanda mu mwaka wa 2024/2025 bwagabanyutseho 24,3% ugereranyije n’umwaka wari wabanje kuko bwavuye kuri 134,3% bigera kuri 110%.
Mu mpera za Kanama 2025, ubu bucukike bwari bumaze kugera ku 103,6% bishimangira ko bukomeje kugenda bugabanyuka bitandukanye n’uko byari bimeze mbere. Kugera muri uku kwezi kwa werurwe bugeze kuri 97,2% .
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|