Ubu ushobora guhabwa ukunganira mu mategeko ku buntu wifashishije telefone

Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF) ryatangije uburyo bushya bwo gufasha abaturage mu by’amategeko hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone, haba kukugira inama, kugufasha gushyira ku murongo ikirego cyawe cyangwa se kukubonera umunyamategeko ukunganira kandi ku buntu.

Me Ibambe Jean Paul, umunyamategeko ubarizwa muri LAF
Me Ibambe Jean Paul, umunyamategeko ubarizwa muri LAF

Iryo huriro ryashyizeho umurongo wa telefone utishyurwa umuturage ahamagaraho wa 845, agakurikiza amabwiriza, agahabwa amakuru ku mategeko atandukanye mu buryo bw’ijwi, mu butumwa bwanditse cyangwa akavugana n’umunyamategeko hagamijwe kumworohereza.

Me Ibambe Jean Paul, umunyamategeko ubarizwa muri LAF waganiriye na Kigali Today, asobanura uko ubwo buryo bushya bukoreshwa, cyane ko bumaze igihe gito butangiye.

Agira ati “Umuntu ashobora kwandika *845#, agakanda aho guhamagarira kuri telefone (yes) agakurikiza amabwiriza, akabona amakuru ku mategeko mu buryo bw’ubutumwa bwanditse. Yanahamagara 845 ku murongo wa MTN, ayo makuru akayahabwa mu buryo bw’ijwi”.

Arongera ati “Umuntu kandi ashobora kugera aho yifuza kuvugana n’umunyamategeko, na bwo telefone ye imwereka aho akanda, nomero ye igahita ijya muri sisitemu, ababishinzwe bakamushakira uwo bavugana kandi akaba ari we wihamagarira umuturage byaba ngombwa tukamuha umuburanira kandi ku buntu”.

Ibambe avuga kandi ko impamvu yatumye batekereza kuri ubwo buryo bwo korohereza abaturage, ari uko LAF yakoze ubushakashatsi igasanga abaturage benshi batazi amategeko.

Ati “Twakoze ubushakashatsi dusanga abantu 4% gusa mu bo twabajije ari bo bafite ubumenyi buhagije ku by’amategeko, ku buryo ugize ikibazo yamenya urwego agana. Twasanze kandi abantu bagera kuri 34% bagenda amasaha ari hagati ya 3 na 4 kugira ngo bagere aho babona ubufasha mu by’amategeko”.

Yongeraho ko batekereje rero uko babafasha bakareka gukora izo ngendo zibatwara umwanya n’amafaranga kandi akenshi baba ari abakene bakagombye kuba barimo bashaka ikibatunga.

Ubwo buryo buri muntu wese ufite terefone abugeraho, icyakora uhabwa umwunganira mu gihe afite urubanza ahanini ngo ni uwo mu kiciro cyambere n’icya kabiri cy’ubudehe cyangwa undi wese wagaragara ko atishoboye.

Iryo koranabuhanga LAF yaritangije muri Kamena 2018, kugeze ubu ngo abamaze guhamagara ngo bamenye amakuru ku mategeko barenga ibuhumbi 200, muri bo ibihumbi 51 bakaba barahawe inama n’abanyamategeko.

Cyubahiro Pascal, umuturage wari witabiriye imurikabikorwa ku by’amategeko anasobanurirwa iby’ubwo buryo bushya bwo gufasha abaturage, yavuze ko ari ikintu cyo kwishimira kandi cyari gikenewe.

Ati “Iri koranabuhanga ni ryiza kuko hari abantu benshi batamenyaga aho babariza uburenganzira bwabo cyangwa bikabagora kuhagera. Ubu biroroshye kuko umuntu azajya abikora yibereye iwe mu rugo, bamusobanurire amenye aho yerekeza ikibazo cye adahuzagurika, ni ibyo kwishimira”.

Yongeraho ko yabonye ko no gukoresha iryo koranabuhanga bitagoye kuko ibyanditse byose biri mu Kinyarwanda.

Me Ibambe agira inama abaturage yo kwitabira ubwo buryo bushya kuko ngo ari inzira yoroshye yo kumenya amategeko, cyane ko ngo nta muntu uvuga ko atazi itegeko mu gihe ryasohotse mu igazeti ya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka