Ubu nta karengane muri cyamunara kubera ikoranabuhanga

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ivuga ko Ikoranabuhanga ririmo gukoreshwa mu guteza cyamunara rigiye gutuma abagurishirizwa imitungo batumva ko barenganye.

Mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize wa 2020, MINIJUST hamwe n’Urwego rushinzwe Iterambere(RDB) byatangaje amategeko mashya agenga uburyo cyamunara zizajya zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasobanuye impamvu y'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu cyamunara
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasobanuye impamvu y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu cyamunara

Hari Iteka rya Minisitiri ryerekeye irangizwa ry’inyandikompesha hakoreshejwe ikoranabuhanga, hamwe n’Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’inyandikompuruza.

Aya mateka yunganirwa n’Amabwiriza mashya y’Umwanditsi Mukuru(muri RDB) agenga ibyerekeye gucunga, gukodesha, kugurisha mu cyamunara no kwegukana ingwate.

Kuri ubu umuntu waheraniye banki umwenda(ni urugero), ihita ibimenyesha Umwanditsi Mukuru agatanga ububasha bwo guteza cyamunara ingwate uwo muntu yatanze, hagashakwa Umuhesha w’Inkiko uzashyira icyo cyemezo mu bikorwa.

Umuhesha w’Inkiko atangaza iyi cyamunara ku rubuga rwa Interineti rwitwa www.cyamunara.gov.rw, aho biba bikurikirwa n’inzego zose zishinzwe ubutabera hamwe n’ababigizemo uruhare bose.

Uwinjira mu ipiganwa ariyandikisha akavuga umutungo ashaka gupiganira, agatanga ingwate ya 5% azasubizwa mu gihe atatsindiye icyo yifuzaga, ariko yaba yatsinze akishyura icyo yaguze ayihereyeho.

Ku munsi n’isaha bya cyamunara, ibiciro bifungurwa mu masaha atandatu mbere yaho, muri icyo gihe ibiciro biba bizamuka uko buri muntu mu bayitabiriye yanditsemo igiciro cye, kugira ngo igicuruzwa gitangwe ku giciro gisumba ibindi.

Iyo ya saha igeze abagura batagejeje kuri 75% by’agaciro k’ikigurishwa, ikoranabuhanga ririfunga rikazongera gufungurwa nyuma y’indi minsi irindwi muri cyamunara ya kabiri.

Mu gihe nta muntu watanze 75% by’agaciro k’ikigurishwa, hongera gutegurwa cyamunara ya gatatu nyuma y’indi minsi irindwi(ubwo haba hashize ibyumweru bitatu), ariko noneho hakakirwa abonetse yose y’uwatanze igiciro kiruta ibindi.

Muri icyo gihe cyose nyiri umutungo ugurishwa na we aba arimo kwishakira abaguzi bazamuha menshi aruta umwenda afitiye banki, kugira ngo agire icyo asagura.

Urujeni Martine, Umuyobozi Mukuru muri MINIJUST
Urujeni Martine, Umuyobozi Mukuru muri MINIJUST

Umuyobozi Mukuru muri MINIJUST ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage, Urujeni Martine, avuga ko iri koranabuhanga ririmo kwihutisha irangizwa ry’imanza n’izindi nyandiko mpesha, kwirinda amakosa y’abahesha b’inkiko ajyanye no gutinza imanza, ndetse n’akavuyo k’abakomisiyoneri.

Urujeni yakomeje agira ati "Bizaba ari ibintu bikozwe mu mucyo, bizagabanya amakosa n’imikorere mibi, birafasha kwirinda gutesha agaciro umutungo w’umuntu".

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yahuye n’abayobozi b’amabanki kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021, abasaba kumva impamvu y’iri koranabuhanga, rimwe mu bigize urubuga rukoreshwa mu butabera rwitwa IECMS.

Minisitiri Busingye yasabye abanyamabanki kwitabira Ikoranabuhanga rya IECMS mu guteza cyamunara
Minisitiri Busingye yasabye abanyamabanki kwitabira Ikoranabuhanga rya IECMS mu guteza cyamunara

Minisitiri Busingye yabasobanuriye ko ari uburyo butuma abantu bataba abanzi b’amabanki kubera guteza cyamunara imitungo yabo, kuko baba babifata nk’akarengane.

Minisitiri Busingye yagize ati "Turagira ngo Umunyarwanda yongere asubire muri banki aho kuvuga ati ’icyampa ngo iriya banki umuriro uzayifate."

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Guillaume Habarugira na we yemeza ko abaterezwa cyamunara akenshi barakarira banki ko yatesheje agaciro imitungo yabo.

Habarugira avuga ko hari abaterezwa imitungo batabuze ayo kwishyura, akaba asaba Minisiteri y’Ubutabera kureba icyakorwa kugira ngo amafaranga abo bantu baba bafite mu yandi mabanki abe ari yo batanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko mu Rwanda, Anastase Balinda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko mu Rwanda, Anastase Balinda

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko mu Rwanda, Anastase Balinda avuga ko Ikoranabuhanga muri cyamunara rigiye gutuma iri soko ryaguka, rikazitabirwa n’abantu bari hirya no hino ku isi aho kubamo abari mu Rwanda gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka