U Rwanda rwungutse Abagenzacyaha b’Umwuga 119

Abanyeshuri 119 bamaze amezi arindwi mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, riherereye mu Karere ka Musanze, basoje amahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha, basabwa kunoza umwuga birinda ruswa no kubogama, basabwa kandi guhora bihugura.

Abakozi bashya ba RIB barahiriye kuzuza neza inshingano bahawe
Abakozi bashya ba RIB barahiriye kuzuza neza inshingano bahawe

Ayo mahugurwa yasojwe tariki 22 Werurwe 2024, abanyeshuri 56 mu bakurikiye ayo mahugurwa bakora indahiro ibinjiza mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Yakira iyo ndahiro, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yasabye abasoje ayo mahugurwa kunoza inshingano bagiye gushingwa mu mwuga wo kugenza ibyaha, birinda ruswa n’ibindi byababuza kunoza inshingano zabo, abibutsa no guhora bihugura.

Ati “Twagize umwanya wo kuganira n’abagiye gutangira uyu mwuga w’ubugenzacyaha. Icyo tubasaba ni ukuba inyangamugayo, kwirinda ruswa, gukora kinyamwuga, ni ibintu bisanzwe bagiye bahabwamo amasomo, icyo tubasaba ni ukubishimangira kugira ngo bajye babyibuka”.

Arongera ati “Ariko tunibukiranya ko nubwo basoje aya masomo atangira kugira ngo umuntu abe yajya muri uyu mwuga, hari ibindi byinshi. Kimwe mu byo abantu bakora ni uguhozaho, iri ni itangiriro ry’aya mahugurwa ariko hazaba andi atandukanye, bitewe n’imirimo n’ububasha abantu baba bakeneye kuba bahabwa, kugira ngo babe bakuzuza inshingano zabo tukagera kuri bwa butabera bunoze”.

Mu byaha abagenzacyaha bari guhangana na byo muri iki gihe, harimo ibyo gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibindi by’inzaduka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, abo bagenzacyaha bashya bakaba bafatwa nk’imbaraga zikomeye mu bugenzacyaha zije kunganira abasanzwemo, nk’uko byatangajwe Col (Rtd) Jeannot Ruhunga, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Ati “Iyo twungutse abakozi bashya aba ari igikorwa cyiza twishimira, aba ari amaboko mashya aba aje kunganira asanzwe, kugira ngo tubashe gukora neza inshingano igihugu cyadushinze, muri aya mahugurwa habamo ibintu bitatu bikomeye, haba hari kubahugura mu bwonko mu bwenge”.

Arongera ati “Kubahugura mu mubiri kugira ngo bagire umubiri ushoboye guhangana n’akazi baba bagiye gukora, ni yo mpamvu mwabonye ko bakora siporo nyinshi zisaba imbaraga, bajya mu byo kurasa, bakora imyitozo yubaka umubiri, ikindi ni ukubaka umutima kugira ngo nibajya mu kazi, bagende ari abantu buzuye, bafite umutima utanga ubutabera”.

Abasoje ayo mahugurwa, mu kanyamuneza kenshi, barizeza Abanyarwanda serivise inoze, aho biyemeje kuzakora akazi kabo nta kubogama.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yakiriye indahiro y'Abagenzacyaha bashya
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yakiriye indahiro y’Abagenzacyaha bashya

Rwema Uwera watangiye inshingano muri RIB, ati “Ndishimye cyane, ni iby’igiciro gikomeye kuba ngiye gukorera Igihugu cyanjye ntanga umusanzu mu Bugenzacyaha, nk’umugenzacyaha mushya. Nk’uko Umukuru w’Igihugu cyacu akunze kubivuga, Boss (umukoresha) wacu ni umuturage, ndumva umukoro wa mbere ari ukubanza kumva ko umuturage ari we wa mbere ngomba gushyira imbere, nkamuha serivise inoze kandi ku gihe”.

AIP Sandrine Tuyizere, Umukozi w’ikigo gishinzwe igorora, ati “Natwe mu kazi dukora hariya tuba dufite abagororwa, na ho hakorerwamo ibyaha, twajyaga tugira imbogamizi kuko tutahuguwe muri ibi bintu, tukaba tutabasha kugenza ibyaha biberamo, ariko kuba twahuguwe tugasobanukirwa uburyo twagenza icyaha, bizadufasha kuba twahita tugenza icyaha kigikorwa, kugira ngo ibimenyetso bitangizwa. Byasabaga ko twiyambaza abagenzacyaha ba RIB”.

Ayo mahugurwa y’icyiciro cya 7 yasojwe ku itariki 22 Werurwe 2024, yatangiye ku itariki 28 Kanama 2023, aho mu bayitabiriye, 67 ari abo muri RIB, 41 bo muri Polisi, 3 bo muri RDF, 5 bo muri NISS na 5 bo muri RCS.

Umuyobozi w'ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda, CP Rafiki Mujiji, yashimye imyitwarire myiza yaranze abo banyeshuri
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Rafiki Mujiji, yashimye imyitwarire myiza yaranze abo banyeshuri

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Rafiki Mujiji, yashimye imyitwarire myiza yaranze abo banyeshuri mu mezi arindwi bamaze mu mahugurwa, abashimira uburyo batsinze neza amasomo bahawe, ariko abasaba kugaragaza iyo myitwarire myiza no mu kazi kuko batayifite nta musaruro batanga mu nshingano bagiye gushingwa.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abanyeshuri 121, asozwa na 119, babiri bakaba barirukanywe bazira imyitwarire mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka