U Rwanda rwatangije Ikigo Mpuzamahanga kizihutisha imanza z’Ubucuruzi

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yatangije mu Rwanda Ishami ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abakemurampaka cyitwa Ciarb (gifite icyicaro mu Bwongereza), cyitezweho kwihutisha imanza z’ubucuruzi bitabaye ngombwa kujya mu nkiko.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo

Mu Rwanda hasanzweho Ikigo cy’Abakemurampaka mu manza z’ubucuruzi cyitwa (Kigali International Arbitration Center/KIAC), kikaba ari cyo gikomeje guca izo manza, ariko abakozi bacyo bakazabanza kwigishwa no kwemerwa na Ciarb-Rwanda (Chartered Institute of Arbitrators, Rwanda Branch).

Umuyobozi wa Ciarb Rwanda, Athanase Rutabingwa agira ati "Iki kigo ntabwo gifata umwanzuro ahubwo gishyira hamwe abafata imyanzuro, abaca imanza bashyizweho na KIAC, ariko kugira ngo bakore ako kazi bagomba kuba barahawe amahugurwa n’impamyabushobozi z’iki kigo twashyizeho cyitwa Ciarb".

Rutabingwa avuga ko ikigo Ciarb kizafasha abakemurampaka bo muri KIAC, kurangiza imanza mu gihe gito gishoboka, hakoreshejwe kongera abari muri uwo mwuga kugeza ubu bagera kuri 290.

Ciarb Rwanda yatangijwe hari n'abayobozi b'izindi Ciarb z'ibindi bihugu nk'iy'u Bwongereza na Kenya
Ciarb Rwanda yatangijwe hari n’abayobozi b’izindi Ciarb z’ibindi bihugu nk’iy’u Bwongereza na Kenya

Avuga ko umwanzuro w’abakemurampaka utajya urenza amezi atandatu, mu gihe uwashoye urubanza mu rukiko rw’ubucuruzi we ashobora kumara imyaka atarabona ubutabera.

Rutabingwa avuga ko Ciarb izubaka ubushobozi mu Banyarwanda ku buryo imanza z’ubucuruzi zitazongera kujyanwa muri Amerika cyangwa i Burayi, ahubwo ko u Rwanda ngo rugiye kuba igicumbi cyo gukemura imanza mpuzamahanga zijyanye n’ubucuruzi.

Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Abakemurampaka mu Rwanda (KIAC) riha ububasha umwanzuro bafashe, ku buryo uba ufite agaciro nk’ak’umwanzuro wafashwe w’Urukiko.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, avuga ko muri 90% by’amasezerano Minisiteri y’Ubutabera ishyiraho umukono, amakimbirane avukamo akunze gukemurwa n’Abakemurampaka bo muri KIAC.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo na we ashima ko imanza zanyuze mu bakemurampaka zihuta, zihendutse kandi zikemuka mu buryo butarushya impande zombi ziburana.

Dr Ntezilyayo avuga ko Ikigo Ciarb kije mu gihe gikenewe cyane, kuko ngo kizafasha gushyira mu bikorwa no kwihutisha ishoramari mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka