U Rwanda rwashyizeho Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga

Inama idasanzwe y’Inama Nkuru y’Ubucamanza iyobowe na Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yateranye taliki ya 14 Gashyantare 2012 yemeje ko mu Rwanda hashyirwaho urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga (International crimes chamber of the High Court).

Urwo rukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga ni rwo ruzaburanisha ku rwego rwa mbere imanza zizoherezwa mu Rwanda zivuye mu Rukiko mpanabyaha rwashyireweho u Rwanda rukorera Arusha (ICTR), ndetse n’imanza zizoherezwa n’ibindi bihugu.

Muri iyo nama kandi hemejwe ishyirwaho ry’abacamanza bagengwa n’amasezerano 14 n’abanditsi b’inkiko bagengwa n’amasezerano 19.

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Kaliwabo Charles, avuga ko ibyo byemezo byafashwe mu rwego rwo kuboneza imikorere y’urwego rw’ubucamanza hagamijwe gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse.

Sylidio sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka