U Rwanda rwakiriye inama yiga ku guca umuco wo kudahana muri EAC

U Rwanda rubinyujije muri Minisiteri y’ubutabera rwakiriye inama ku butabera mpuzamahanga igamije guca umuco wo kudahana mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba( EAC).

Inama yari igamije kwiga ku buryo bwo guca umuco wo kudahana muri EAC
Inama yari igamije kwiga ku buryo bwo guca umuco wo kudahana muri EAC

Iyo nama yafunguwe kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2017 i Kigali mu Rwanda ihuriyemo abahagarariye imiryango itari iya Leta, Abarimu muri za Kaminuza, Abahagarariye sosiyete sivile n’impuguke zitandukanye mu by’amategeko.

Afungura iyo nama ku mugaragaro umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kiyemeje kugendera ku mategeko ( Rule of law) cyahagurukiye guca umuco wo kudahana gifatanije n’ibindi bihugu.

Ati " U Rwanda ruhagaze neza mu gushyiraho amategeko ahamye ndetse no guca umuco wo kudahana mu baba bakurikiranweho ibyaha ibyo ari byo byose birimo ibiri ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ibyambukiranya imipaka".

Yakomeje avuga ko yishimira abateguye iyi nama iri ku rwego mpuzamahanga ndetse bagahitamo ko ibera mu Rwanda,ikitabirwa n’impuguke mu by’amategeko zifite aho zihuriye n’ishyirwamubikorwa ry’ayo hagamijwe guteza imbere ubutabera.

Yunzemo ati " Ndashimira ubufatanye bukomeje kuranga ibihugu byo mu karere mu kurwanya ibyaha birimo ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ibyaha mpuzamahanga n’ibindi bigenda bigaragara."

Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana mu kiganiro yatanze yagarutse ku ntambwe u Rwanda n’ibihugu byo mu karere bihuriyeho mu kurwanya ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Yagize ati " Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nka kimwe mu byaha mpuzamahanga,u Rwanda rwahagurukiye gushyikiriza ubutabera abayigizemo uruhare yaba abari mu gihugu ndetse n’abahungiye ubutabera mu bihugu by’amahanga.

Yongeyeho ko ibyo byose bikorwa mu rwego rwo guca umuco wo kudahana wagiye ugaragara mu gihugu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati " Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mbere ya 1994 ntihagaragaragamo icyaha cya jenoside murumva ko harimo icyuho cyari kigamije kudahana abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda."

Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana atanga ikiganiro
Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana atanga ikiganiro

Ambasaderi uhagarariye igihugu cy’Ubudage mu Rwanda Dr Peter Woeste yavuze ko yishimira intambwe u Rwanda rwateye mu bijyane no gushyiraho ubutabera buhamye.

Agira ati " Uyu ni umwanya mwiza ku Rwanda mu kugaragaza uko rwashoboye guteza imbere ubutabera hagamijwe guca umuco wo kudahana n’ubwo ari intego ibihugu byinshi bihuriyeho."

Ambasaderi uhagarariye igihugu cy'Ubudage mu Rwanda Dr Peter Woeste
Ambasaderi uhagarariye igihugu cy’Ubudage mu Rwanda Dr Peter Woeste

Muri iyo nama isoza imirimo yayo kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2017 hateguwemo ibiganiro by’impuguke zirimo Adeniran Akingbolaham, umujyanama mu by’amategeko wa Visi-Perezida wa Nigeria, Gerard Niyungeko, umucamanza wahoze ari perezida w’urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu.

Abandi batanga ibiganiro ni Gerhard van Rooyen, umuyobozi ushinzwe abakorewe ibyaha n’abatangabuhamya mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) na Mike Chibita, umuyobozi w’ubushinjacyaha muri Uganda, william Rosato, umukozi mu biro by’ubushinjacyaha bwa ICC n’abandi.

Wayamo Foundation wateguye iyo nama ku nkunga y’Ubudage ni umuryango utegamiye kuri Leta uteza imbere ihame ryo kugendera ku mategeko hatangwa ubutabera no guteza imbere itangazamakuru ridafite aho ribogamiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka