Iyi nama y’iminsi itatu izabera mu nteko ishinga amategeko ni umwanya mwiza wo kumenyekanisha ibikorwa n’ubutabera bw’u Rwanda, nk’uko byemeza na Maitre Rutabingwa uhagarariye urugaga rw’Abavokoa mu Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 12/12/2012, yatangaje ko abavoka bo mu Rwanda bazashobora kumenyana n’abandi bagera kuri 800 baturutse hirya no hino ku isi, ariko by’umwihariko bakiga uburyo bwo guteza imbere uburenganzira bwa muntu.
U Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama kubera intambwe rumaze gutera mu butabera. Kubera iyo mpamvu ibihugu byinshi bikomeje kwemera kohereza abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuza kuburanira mu Rwanda.
Gusa urwego rw’abavoka ruracyafite akazi kanini ko kumvisha bamwe mu baturage bakeka ko hari aho uru rwego rugaragaza intege nke, cyane cyane mu manza zihuza abaturage na Leta. Hari abemeza ko abavoka bo mu Rwanda batarigenga ku buryo bahangana na Leta.
Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ruvuga ko rukiyubaka kuko abenshi mu bakoraga aka kazi nta bushobozi bari bafite bihagije. Bakemeza ko inama nk’izi ari zo zibafasha gukomeza kwisumbura mu bumenyi, nk’uko Maitre Rutabingwa yabitangaje.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|